Nyuma yo kurenganywa n’inkiko z’ubucuruzi umusaza Byarugaba Jmv arasaba ubufasha Perezida w’urukiko rw’ikirenga.

  • admin
  • 13/09/2015
  • Hashize 9 years
Image

Byarugaba Jmv ni umusaza ubarizwa mu karere ka Bugesera mu Mudugudu wa Karumuna avuga ko yarenganyijwe n’inkiko z’ubucuruzi aho yagurishije ikinyabiziga n’uwitwa Kagande Janvier nyuma kikaza gukora impanuka kugeza ubu inkiko zikaba ziri gusohora Byarugaba munzu ye kandi atari we nyir’ikinyabiziga cyakoze impanuka. kuri ubu BYARUGABA Jmv akaba yarahawe amasaha 24 ngo abe yamaze kwishyura amafaranga asabwa na SORAS AG Ltd abarizwa million esheshatu (6.666.800frw).

JPEG
Umusaza Byarugaba Jmv uvuga ko inkiko zamurenganyije

Nk’uko bigaragazwa n’imiterere y’urubanza Soras AG Ltd yatanze ikirego mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge aho yaregaga Byarugaba Jmv yishyuza amafaranga yishyuye uwitwa AYABAVANDIMWE Theogene wahitanywe n’impanuka yatewe na Nsabimana Innocent watwaraga Moto Tvs Victor 179S ya Byarugaba Jmv nta ruhushya rwo gutwara afite ariko iyo motto ikaba yari ifite ubwishingizi bwa SORAS AG Ltd.


Iyi motto ntago icyanditse kuri Byarugaba ahubwo ni Kagande Janvier

Byarugaba Jmv yireguye kuri icyo kirego avuga ko motto impanuka itakiri iye cyane ko yari yarayigurishije na Kagande Janvier, bityo akaba atakwishyura ibyangijwe n’impanuka yatewe n’ikinyabiziga kitari icye.

Urukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge rwaciye urubanza rwemeza ko ikirego cya Soras AG Ltd gifite ishingiro ku mpamvu y’uko Byarugaba Jmv yarafashe ubwishingizi bwa motto Tvs Victor RB 179S kuwa 30/09/2012, ubwo bwishingizi bwagombaga kurangira kuwa 29/05/2013 ariko 03/09/2012 iyo motto ikora impanuka itwawe na Nsabimana Innocent uteri ufite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga bituma SORAS AG Ltd yishyura abo mu muryango wa nyakwigendera Ayabavandimwe Theogene wahitanywe n’iyo mpanuka. Urwo rukiko rwafashe icyemezo rushingiye ku ngingo ya 25 y’amasezerano y’ubwishingizi iteganya ko SORAS AG Ltd ishobora gukoresha uburenganzira bwayo buvugwa mu ngingo ya 24 iyo ibyago byatewe n’umuntu udafite uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga cyafatiwe ubwishingizi. Urwo rukiko rwemeje kandi ko ibyo Byarugaba Jmv avuga ko atariwe wasubiza SORAS AG Ltd amafaranga yishyuye kubera impanuka yatewe na motto yafatiwe ubwishingizi kubera ko yari yarayigurishije na KAGANDE Janvier bikaba ntashingiro bifite kuko amasezerano y’ubwishingizi ariwe yanditseho na Carte Joune y’iyo motto ikaba igaragaza ko iyo motto ari iye kandi amasezerano avuga ko yagiranye na Kagande Janvier yo kumugurisha iyo motto niwe areba gusa akaba atareba SORAS AG Ltd kuko itayagizemo uruhare.

Impamvu BYARUGABA Jmv yemeza ko inkiko z’ubucuruzi za murenganyije kugeza



Byarugaba Jmv yahawe amasaha 24 yo kuba yamaze kwishyura ibyo atariye

aho arimo guhabwa amasaha 24 kugirango utwe twose dutezwe cyamunara.

Kuba umucamanza yaranze ko Kagande Janvier nyiri motto TVS victor RB179S ndetse akaba ari nawe wayifatiye ubwishingizi muri soras ag ltd akurikiranwa ahubwo hagakurikirana Byarugaba Jmv utarigeze afatira ubwishingizi muri SORAS Ltd cyane ko we yari asanzwe akorana na CORAR Ltd.

Ni ibihe bimenyetso byemeza ko Byarugaba Jmv ashingiraho yemeza ko inkiko zamurenganyije bityo akaba asaba ubufasha umukuru w’igihugu.?


Carte Joune igaragaza izina rya Kagande Jnvier



Nimero y’indangamuntu igaragara ku masezerano ya SORAS ni iya Kagande Jmv

Bumwe mu buhamya bw’abarenganura Byarugaba Jmv:

Semana Jean de Dieu : “Ngewe akarengane Byarugaba yakorewe karababaje cyane ko uyu Byarugaba yari yararangije kuyigurisha n’uwitwa Kagande Jmv wahoze ari umukozi wa Byarugaba ikindi kandi bakaba barakoranye amasezerano y’ubugure ndetse yararangije kumwishyura amafaranga yose ndetse motto ikaba yari yaramaze kujya mu maboko ya nyirayo ariwe Kagande Janvier uyu kandi yemeza ko ari nawe wabaye umuranga(umukomisiyoneri) w’iyi motto



Umutanaga buhamya Muhakwa


Muhakwa
: Kagande afite Carte Joune ya motto kuko yari yaramaze kuyigura rero ntago inkiko zikwiye gukurikirana Byarugaba kandi ibimenyetso bihari natwe tubizi nk’abaturage.

Musabyemariya Jeanne d’Arc: Ngewe nzi neza ko uyu Kagande yaguze motto na Byarugaba kandi hari hashize igihe amaze kumwishyura amafaranga yose

Twashatse kumenya kuburyo bwimbitse iki kibazo uko giteye neza hanyuma umunyamakuru wa Muhabura.rw agerageza kuvugisha nyirubwite Kagande Janvier gusa ntiyabashije gutanga amakuru cyane ko twamuhamagaye ku murongo wa telephone ntabashe kwitaba.

Yanditswe na www.muhabura.rw

  • admin
  • 13/09/2015
  • Hashize 9 years