Nyuma yo kumara impaka z’iminsi 4 abategetsi b’uburayi bumvikanye

  • admin
  • 21/07/2020
  • Hashize 4 years

Ku ijoro rya kane ry’ibiganiro, abategetsi b’ibihugu bihuriye mu bumwe bw’uburayi (EU) babashije kumvikana ku mari uyu muryango uzaha ibihugu biwugize ngo bizahure ubukungu bwazahajwe na coronavirus.

Abakuriye ibi bihugu 27 bigize uyu muryango bumvikanye ko uzatanga miliyari €750 (ni asaba miliyari $859) nk’inkunga n’inguzanyo yo guhangana n’ingaruka z’iki cyorezo ku bukungu.

Charles Michel wari uyoboye ibi biganiro yavuze ko iki cyari “igihe cy’ingenzi” ku mugabane w’Uburayi.

Ibiganiro byatangiye kuwa gatanu byabayemo kutumvikana hagati y’ibihugu byazahajwe cyane na Covid-19 hamwe n’ibihugu “byirinze” byo byari bitewe impungenge n’ingano y’imari ikenewe.

Kumvikana kwabo gushingiye ahanini kuri miliyari €390 z’inkunga izahabwa ibihugu byazahajwe cyane n’icyorezo nk’uko inyandiko ibiro ntaramakuru AFP bivuga ko byabonye ibivuga.

Ibi biganiro byatangiye kuwa gatanu mu gitondo i Brussels, byamaze amasaha 90 bica agahigo k’igihe kinini abategeka EU bamaze baganira kuva mu 2000 mu nama yabahuje ikamara iminsi itanu.

Byageze aha bite?

Charles Michel, ukuriye inama y’uyu muryango, yanditse kuri Twitter ngo “ubwumvikane”.

Hari hashize umwanya muto aba bategetsi bageze ku kumvikana kwabo, byari saa 03:15 GMT (saa 6:15 mu Burundi no mu Rwanda) uyu munsi kuwa kabiri.

Ibi biganiro byaranzwe no kutumvikana gukomeye hagati y’aba bategetsi 27 kuko ibihugu bitazahajwe n’iki cyorezo byo bitabonaga ko bikwiye gutanga imari nini cyane.

Ibihugu byiyise ’frugal four’ – Sweden, Denmark, Austria n’Ubuholandi – kongeraho na Finland, byanze kwemeza itangwa rya miliyari €500 nk’impano ku bihugu byazahajwe cyane na Covid-19.

Iri tsinda ryari riyobowe na minisitiri w’intebe w’Ubuholandi Mark Rutte, ryavugaga ko iyo mari itagomba kurenga miliyari €375 kandi nayo akajyaho ibisabwa mu kuyatanga.

Ibindi bihugu nk’Ubutaliyani, Espagne byazahaye, byo byavugaga ko iyo mari yo kubafasha itagomba kujya munsi ya miliyari €400.

Igihe kimwe muri ibi biganiro, Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron bivugwa ko yarakaye agakubita igipfunsi ku meza, ariho abwira “frugal four” ko ibyo bifuza bishyira Uburayi mu kaga.

Bakomeje gutigira, kugeza ubwo uyu munsi bageze aho bumvikana miliyari €390.

Abategetsi b’Uburayi babivuzeho iki?

Uku kumvikana, Perezida Macron yabyise “Umunsi w’amateka ku burayi”.

Sophie Wilmès minisitiri w’intebe w’Ububiligi yanditse kuri Twitter ati: “Nta bundi Uburayi bwigeze bushora mu gihe kizaza nk’ubu”.

Michel yavuze ko EU “Yerekanye gushyira hamwe…no guhuza ukwemera kw’ejo hazaza”.

JPEG - 41.7 kb
Ibiganiro bimaze iminsi ine bibera i Brussels
JPEG - 29.8 kb
Charles Michel ukuriye inama y’ubumwe bw’uburayi
JPEG - 58.7 kb
Madamu Angela Merkel (ibumoso) na Bwana Macron (wa kabiri ibumoso) bavuga ko hari intambwe yatewe

Niyomugabo Albert /MUHABURA.RW Amakuru Nyayo

  • admin
  • 21/07/2020
  • Hashize 4 years