Nyuma yo kuba Umukinnyi w’Umwaka muri shampiyona ishize, Pierrot yashyizeho akandi gahigo

  • admin
  • 15/10/2016
  • Hashize 8 years

Kuri uyu wa 14 Ukwakira ni ho umukino ufungura shampiyona y’u Rwanda, Azam Premier league Rwanda. Ni umukino wabereye kuri stade ya Kigali saa 6:00 pm maze Rayon Sport itsinda Police 3-0, igitego cya mbere cyatsinzwe na Kwizera Pierrot maze aba abimburiye abandi bakinnyi bose bazatsinda ibitego muri uyu mwaka wa 2016/17.

Ni igitego yatsinze ahagana ku munota wa 20. Ni nyuma y’uko iyi kipe yakinnye uyu mukino idafite rutahizamu wayo ukomeye Moussa Camara. Umutoza Masudi Djuma yari yahisemo gushora Nahimana Shassir ku busatirizi biza no kumuhira kuko ari na we watsinze ibindi bibiri byakurikiye.

Inkuru bifitanye isano wasoma:http://www.muhabura.rw/amakuru/sport/article/abarundi-pierrot-na-shassir-bafashije-rayon-sport.

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 15/10/2016
  • Hashize 8 years