Nyuma yo gutsindwa na Mali ikipe y’u Rwanda yanganyije na Kenya

  • Niyomugabo Albert
  • 06/09/2021
  • Hashize 3 years
Image

Nyuma yo gutsindwa na Mali, ikipe y’u Rwanda yanganyije na Kenya mu mukino wa kabiri mu itsinda E mu mikino  y’amajonjora yo gushaka itike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Isi “FIFA World Cup 2022”.

Uyu mukino wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo kuri iki Cyumweru taliki 05 Nzeri 2021, ikipe y’u Rwanda yanganyije na Kenya igitego 1-1. Ikipe ya Kenya ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Olunga Michael ku munota wa 10 naho igitego cyo kwishyura ku ruhanda rw’u Rwanda gitsindwa na Rwatubyaye Abdoul ku munota wa 21.

Iyi  kipe y’u Rwanda yari yatsinzwe  na Mali igitego 1-0 mu mukino wa mbere mu itsinda mu gihe Kenya yari yanganyije na Uganda 0-0.

Imikino y’umunsi wa 3 n’uwa 4  biteganyijwe ko izaba mu kwezi gutaha k’Ukwakira 2021. Hagati ya taliki 06-09 Ukwakira 2021, ikipe y’u Rwanda izakira Uganda naho hagati ya taliki 10 na 12 Ukwakira 2021, Uganda yakire u Rwanda i Kampala.

Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi

Rwanda: Mvuyekure Emery, Imanishimwe Emmanuel, Nirisarike Salomon, Omborenga Fitina, Rwatubyaye Abdul, Bizimana Djihad, Niyonzima Haruna (Twizerimana Onesme), Mukunzi Yannick, Muhire Kevin (Twizerimana Martin Fabrice), Byiringiro Lague (Kagere Meddy) na Tuyisenge Jacques.

Kenya: Ian Otieno, Joseph Okumu, Erick Otieno, Eugene Asike, Daniel Sakari, Richard Odada, Eric Omond, Kenneth Muguna, Masoud Juma, Lawrence Juma na  Olunga Michael.

  • Niyomugabo Albert
  • 06/09/2021
  • Hashize 3 years