Nyuma yo gutsinda Sunrise FC ibitego 2-1 APR FC ikomeje gusatira Rayon Sports

  • admin
  • 11/12/2016
  • Hashize 7 years

Ikipe ya APR FC yatsinze Sunrise FC ibitego 2-1 muri shampiyona y’icyiciro cya mbere. ikomeza kurya isataburenge mu cyeba wayo w’ibihe byose, Rayon Sports

APR FC gutsinda uwo mukino yabifashijwemo na Nshuti Innocent watsinze igitego cya mbere na Rusheshangoga Michel waje gutsinda icya kabiri.

Igitego cya Sunrise FC cyatsinzwe na Sinamenye Cyprien mu gice cya kabiri.

Uwo mukino wabaye kuri iki cyumweru tariki ya 11 Ukuboza 2016, ubera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC iri ku mwanya wa kabiri muri shampiyona n’amanota 17 mu gihe Rayon Sports iyoboye izindi muri shampiyona n’amanota 22 ku mwanya wa mbere.

Ku mwanya wa kabiri APR FC iranganya amanota na Police FC ariko bigatandukanira ku bitego.

Sunrise FC yatsinzwe na APR FC iri ku mwanya wa 8 n’amanota 11.

Kirehe FC yatsinzwe na Espoir FC i Kirehe ku gitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Nkurunziza Felicien.

Kiyovu yatsinze Etincelles FC ibitego 3-1, byatsinzwe na Jean Claude Nizeyimana naho Mustafa Francis atsinda 2 kimwe cya Etincelles FC cyatsinzwe na Kambale Salita Gentil.

Bugesera FC yatsinze Amagaju FC ibitego 2-1.

Ibitego bya Bugesera FC byatsinzwe na Nzabanita David na Ruhinda Farouk kimwe cy’Amagaju FC gitsindwa na Bokatola Yves.

Ikipe iza ku mwanya wa nyuma muri shampiyona ni Pepiniere n’inota rimwe, imikino igeze ku mwanya wa 8.

Uko indi mikino yagenze mu mpera z’iki cyumweru:

Kuwa gatandatu tariki ya 10 Ukuboza 2016:

Rayon Sports 5-2 Gicumbi FC

Police FC 2-1 Pepiniere FC

Kuwa gatanu tariki ya 9 Ukuboza 2016:

AS Kigali 2-0 Musanze FC

Yanditswe na Ubwanditsi MUHABURA.RW

  • admin
  • 11/12/2016
  • Hashize 7 years