Nyuma yo gutangaza ko azava muri PSG, Zlatan Ibrahimovic arikuvugwa henshi

  • admin
  • 17/05/2016
  • Hashize 8 years

Uyu mugabo kuri ubu afite imyaka 34. Yamaze kwemeza kuva mu ikipe ye ya PSG kuko no kumukino wa 10 baje guhagarika umukino bihuye na nimero yambara maze asezera ku bafana. Biravugwa ko ashobora kwerekeza mu Bwongereza. Biranavugwa ko ashobora kujya muri Major League Soccer, US Amerika kimwe no mu Bushinwa nk’uko tubikesha Sky Bet.

Aho yakerekeza aramutse agiye mu Bwongereza

Manchester United

Mu gihe Jose Mourinho yaba ahawe ikipe ya Manchester United, amahirwe yo gusinyisha uyu munya Sweden yakiyongera kuko aba bagabo bombi bigeze gukorana neza igihe bombi bari bari mu ikpe ya Inter Milan mu Butaliyani. Uyu mugabo nawe ubwe yivugiye ko agikunda umutoza wahoze amutoza ari we Mourihno. Gusa kuba Man.U itazajya muri Champions league bishobora kuba imwe mu mbogamizi.

Arsenal

Uyu mugabo ashobora no kwerekeza mu ikipe ya Arsenal. Ni mugihe umutoza Arsene Wenger ari kugitutu cyo kutitwara neza. Ahanini abamunenga bamubwira ko ntaho ashobor kugera mu gihe adafite umwataka mpuzamahanga. Kuri we rero igisubizo cyaba Zlatan Ibrahimovic.imbogamizi yahura nazo ni uko ubusanzwe uutoza Wenger ni gake asinyisha abakinyi barengeje imyaka 30.

Chelsea

Hagendewe ku buryo Radamel Falcao na Alexandre Pato batagize icyo bahindura mu busatirizi bw’iyi kipe, hakanongerwaho umusaruro mubi wa Eden Hazard, n kudahabwa umwanya kwa Loic Remy, iyi kipe igomba kugura undi rutahizamu. Zlatan Ibrahimovic niwe waba amahitamo ku mutoza mushya Antonio Conte. N’ubwo batigeze bakorana hambere. Gusa biroroshye guhuza kuko bose bazi neza umupira w’abataliyane. Gusa imyitwarire ya Iblahimovic nayo yaba imbogamizi cyane mu bijyanye n’ubwishongore bwe.

Manchester City

Ibrahimovic yigeze gukrana na Pep Guardiola muri FC Barcelona, ariko umubano wabo ntiwari shyashya. Akenshi bapfaga ubwirasi ndetse rimwe Zlatan yigeze kwita Guardiola ikigwari (coward). Mu gihe bari muri Barca, Zlatan yaje kubona ko nta mwanya ahabwa kubwa Messi. Gusa kimwe mu bituma bamuvuga muri Man.City, ni uko ari imwe mu makipe yashobora kumuhemba uko yifuza.

Liverpool

Liverpool ni imwe mu makipe agomba kwiyubaka ku buryo bugaragara, ahanini mu busatirizi. Byababera amahire mu gihe baba batwaye Europa maze bakazakina Champions league. Jurgen Kloop utoza iyi kipe, yigeze avugako Zlatan ari amahitamo meza gusa yongeraho ko atizeye neza uburyo byo kumukinishamo ndetse anavuga ku myaka ye.

Ikipe ya Westham nay o ni imwe m makipe yagaragaje ko yifuza uyu mukinnyi. Ni mugihe iyi kipe yitegura guhangana na’amakipe akomeye mu bwongereza. Abandi iyi kipe ni nka Boni ndetse na Benteke. Leicester city na yo nyuma yo kubona tike ya Champions league ngo Zlatan ntiyabagwa nabi

Muri Leta zunze ubumwe za Amerik,Major League Soccer.

N’ubwo amakipe menshi amwifuza, ntawakwirengagiza ko abakinnyi bo muri iyi myaka abri kujya bagira muri Amerika gusazirayo. Bikaba bishobkacyae ko yakwerekeza yo agakurikira abandi bakinnnyibo mu myaka ye nka ba Steven Gerrard, Frank Rampard, Andre Pirlo n.abandi benshi baba abrubatse amazina. Ikindui wabishingiraho ni uko n’ubwo amakipe yo muBwongereza amushaka ari menshi, ayakemerakumuha umushahara yifuza ni make. Ikipe ihabwaamahirwe cyane aha ni LA Galaxy ya ba Steven Gerrard.

Ahandi ni muri Chenese Super League, mu Bushinwa.

Iyi nay o ni shamiyona yazanye impinduramatwara muri ruhago. Ntibyari bimenyerewe ko umukinnyi ava I burayi akajya muri Aziya. Gusa kuri ubu uretse abasheshakanguhe bari kujya bajya mu Buhinde, mu Bushinwa ho nibikiri iby’ abasaza gusa. Biranugwanugwa ko Iblahimovic yakurikira yo mugenzi we bakinango muri PSG, Ezequiel Lavezzi. Yaba kandi akurikiye abandi nka Alex Texeira, Ramires,…

Yanditswe na Rukundo Xaver/Muhabura.rw

  • admin
  • 17/05/2016
  • Hashize 8 years