Nyuma yo gutaha amara masa Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, aremeza ko agiye kwikosora

  • admin
  • 12/10/2015
  • Hashize 9 years

Ikipe y’igihugu amavubi imaze iminsi mu gihugu cya Maroc aho yari irimo ikina imikino ya Gicuti n’amakipe atandukanye yo muri kariya kage ka Africa y’I Burengerazuba, ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 11 Ukwakira 2015 Amavubi yaraye atsinzwe n’ikipe Olempike ya Tuniziya y’abatarengeje imyaka 23, igitego 1-0.

Mu mu kino wahuje ikipe y’igihugu Amavubi n’ikipe Olympic ya Tuniziya y’abatarengeje imyaka 23 waranzwe n’ubwitange bukomeye ,umunyezamu w’Amavubi, Kwizera Olivier yagerageje gukuramo imipira ikomeye, ku munota wa 36, Kechride Wajdi yafunguye amazamu ku ruhande rwa Tuniziya, ku mupira wari utewe na Rjabibi Adeu ku mupira w’umuterekano hafi y’izamu ry’Amavubi. Ku munota wa 75, myugariro w’Amavubi, Usengimana Faustin yabonye ikarita itukura nyuma yo guhabwa iya kabiri y’umuhondo, bituma umutoza akuramo Ndayishimiye Celestin wakinaga inyuma ku ruhande rw’iburyo, yinjiza mu kibuga Rwatubyaye Abdul wagiye gukina mu mutima wa ba myugariro.


11 babanjemo ku ruhande rw’u Rwanda bakina na Tuniziya

Olivier Kwizera, Michel Rusheshangoga, Celestin Ndayishimiye, Faustin Usengimana, Salomon Nirisarike,Yannick Mukunzi, Jean Baptista Mugiraneza, Haruna Niyonzima, Jacques Tuyisenge, Isaie Songa, Ernest Sugira

Ni umukino wa kabiri wa gicuti, Amavubi atsindiwe muri Maroc nyuma yo gutsindwa na Burkina Faso igitego 1-0 kuwa Gatanu w’icyumweru twasoje. Amavubi akaba atsinzwe imikino ine yikurikiranya, kandi yose atsindwa igitego 1-0. Ni nyuma yo gutsindwa na Ghana igitego 1-0, atsindwa na Gabon igitego 1-0 mu gihe yaherukaga gutsindwa na Burkina Faso igitego 1-0. Burkina Faso yatsinze u Rwanda izahura na Nigeria bahatanira tike yo kuza muri CHAN izabera mu Rwanda mu mwaka utaha mu gihe iyi Tuniziya y’abatarengeje imyaka 23 izitabira imikino y’igikombe cya Afurika cya 2015, mu batarengeje imyaka 23 kizabera muri Senegal mu Ukuboza uyu mwaka, aho amakipe atatu ya mbere azahagararira Afurika mu mikino Olempike ya 2016 izabera muri Brazil, naho iya kane ikabanza gukina n’indi kipe yo ku mugabane wa Aziya.


Umutoza w’ikipe y’Igihugu Amavubi Johnny McKinstry

Nyuma y’uyu mukino, aganira n’urubuga rwa interinet rw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Ferwafa, umutoza w’Amavubi, Johnny McKinstry yagize ati: “Mu minota 70 ya mbere, Tuniziya yabonye ishoti rimwe mu izamu ryacu, baritsindamo igitego 1-0.Uretse n’ibi kandi, imipira y’imiterekano babonye ntiyigeze igira icyo idutwara, twakinnye neza tubasha kubazibira.” “Twabonye ikarita ya kabiri y’umuhondo ya Faustin dusigara turi abakinnyi 10 mu kibuga.Umusifuzi yasifuye n’ibitaringombwa, niko nibwira. Ntibashakaga (abasifuzi) ko abakinnyi bakorana ho cyane, byangije umukino, bituma twe duhabwa n’ikarita itukura dusigara turi abakinnyi 10 mu kibuga ku makosa atagize icyo atwaye.” “Ibi hari icyo bizakongera ku bakinnyi kandi navuga ko twakinnye neza mu minota 15 ya nyuma ubwo twashaka kwishyura.Yaba Mugiraneza Jean Baptiste na kapiteni Haruna Niyonzima, bombi babonye uburyo bwiza bwo gutsinda, ariko ntitwabasha kububyaza umusaruro.” Yongeye ho kandi ko guhora batsindwa igitego 1-0 birababaje kandi birarambiranye kuri buri umwe wese, gusa biratewereka ko tutari kure cyane.”

Amavubi azongera kugira umwiherero tariki ya 8 Ugushyingo 2015, yitegura umukino ubanza w’ijonjora rya kabiri ryo gushaka tike y’igikombe cy’isi cya 2018, aho azahura na Libya hagati ya tariki ya 11-15 Ugushyingo 2015, umukino uzabera muri Tuniziya. Nyuma yo gukina na Libya umukino wo kwishyura, Amavubi azitabira Cecafa Senior Challenge Cup izabera i Addis Abeba muri Ethiopia, kuva tariki ya 21 Ugushyingo kugeza tariki ya 6 Ukuboza 2015 mbere yuko bongera gutegura irushanwa rya CHAN 2016 rizabera mu Rwanda mu ntangiriro z’umwaka utaha, kuva tariki 16 Mutarama kugeza tariki 7 Gashyantare 2016.Src Ruhagoyacu

www.mubahura.rw

  • admin
  • 12/10/2015
  • Hashize 9 years