Nyuma yo gusohorezwa amasezerano, Wendy Waeni yahawe impano na Perezida Kagame

  • admin
  • 10/09/2016
  • Hashize 8 years

Kuwa 12 Ukuboza 2014 Wendy Waeni yatangarije ikinyamakuru Tuko.co.ke y’uko Perezida Kagame yamwemereye kuzamutumira i Kigali, kuri uyu wa 9 nzeri yaje gusohorezwa amasezerano ye anahabwa impano na Perezida Kagame.

Ni nyuma y’ibiganiro uyu mwana yari amaze kugirana na Perezida Uhuru Kenyatta wari kumwe na Madamu we, ndetse n’abandi bakuru b’ibihugu barimo na Perezida Kagame.

Hari ku munsi wo kwizihiza isabukuru y’ubingenge bwa Kenya “Jamhuri Day”, byahereye muri Nyayo Stadium bigakomereza mu Ngoro y’Umukuru w’Igihugu.

Uwo mwana yakomeje gutegereza kugeza n’aho kuwa 8 Kanama 2016, yibukije Perezida Kagame abinyujije kuri twitter, agira ati “Ndacyategereje ubutumire bwanjye mu Rwanda nk’uko mwabinsezeranyije Nyakubahwa.”

Perezida Kagame yahise asubiza amwizeza kumugezaho ubutumire mu gihe cya vuba, ati “Ndimo kubitunganya, ubutumire buzoherezwa vuba. Wagize neza gukomeza kubikurikirana.”

Ubwo yiteguraga guhaguruka yerekeza i Kigali, mu ijoro ry’itariki ya 8 Nzeri 2016, Wendy Waeni yagize ati “Nari ntegereje uyu munsi mu gihe cy’imyaka ibiri, none birashyize birabaye, ntangiye uruzinduko rwo gusura u Rwanda uyu munsi, ngo nakirwe na Perezida Paul Kagame.”

Kuwa 9 Nzeri 2016, ni bwo uwo mwana w’umukobwa wamaze kuba icyamamare, yakiriwe n’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, gusa nta cyatangajwe mu byo baganiriye.

Amafoto aragaragaza ko uyu mwana yakiriye impano yahawe na Perezida Kagame. ikindi kandi ni uko yari ari kumwe n’umuryango we muri uru ruzinduko.

Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga, Wendy Waeni yishimiye bikomeye uburyo yafashwe neza mu ndege yari yishyuriwe na Perezida Kagame, ndetse n’uburyo yakiriwe i Kigali.


Wendy Waeni yasohorejwe amasezerano

N’ubwo hatarmenyekana ibyo baganiriye, ariko bagize ibihe byiza

Wendy Waeni yahoberanye na Perezida Kagame

Wendy Waeni yari arikumwe n’umuryango we

Yanditswe na Lucky van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 10/09/2016
  • Hashize 8 years