Nyuma yo gukurwa muri EALA Abadepite bagiye guhangana ku buryo bukomeye na Perezida Nkurunziza

  • admin
  • 03/12/2015
  • Hashize 8 years

Abadepite b’u Burundi mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EALA), basabiwe guhagarikwa na Leta yabo, batangaje ko biyemeje guhangana nayo binyuze mu nzego zibishinzwe.

Umwe muri bo, Martin Nduwimana, wo mu ishyaka rya UPRONA ritavuga rumwe na Leta ya Perezida Nkurunziza, yabwiye Citizen ko Leta bahagarariye muri EALA yabahagaritse mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Yavuze ko nubwo we na bagenzi we bane bahagaritswe batabimenyeshejwe, biteguye guhangana na Leta y’u Burundi.

Ati’ Bariya bantu, (guverinoma y’u Burundi) bashaka kuvanga ibibazo by’amashyaka y’imbere mu Burundi n’imirimo ya EALA.” Nduwimana yasobanuye ko bakomeje akazi kabo nk’aho ntacyabaye. Ati” Tubifata nk’aho ntacyabaye. Turinzwe n’amategeko. Amasezerano ashyiraho EAC niyo atugenga. Kandi na none turizwe n’amabwiriza agenga inteko ya EALA.”


Depite Nduwimana Martin

Abandi badepite ba EALA Leta y’u Burundi yasabye ko birukanwa ni Jeremie Ngendakumana, wahoze ari mu ishyaka rya CNDD FDD, Frederic Ngenzebuhoro wa UPRONA na Yves Nsabimana wo muri Frodebu. Bivugwa ko birukanwe muri EALA kubera batari bashyigikiye ko Perezida Nkurunziza yiyamamariza manda ya Gatatu.

Depite Ngendakumana yavuze ko yirukanwe muri CNDD FDD kubera yashyize umukono ku rwandiko rwasabaga Nkurunziza kutongera kwiyamamaza. Umuyobozi wa EALA, Daniel Kidega, yavuze ko bateye utwatsi ubusabe bw’u Burundi bwo kwirukana abo badepite, kuko impamvu zatanzwe zituma birukanwa zihabanye n’amategeko ashyiraho umuryango wa EAC n’inteko yawo.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 03/12/2015
  • Hashize 8 years