Nyuma yo gukora ibitangaje byinshi, Umuhanuzi yazanye inzoka nzima mu rusengero [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 09/06/2018
  • Hashize 6 years

Umuhanuzi mu itorero bita Rabboni Center Ministries witwa Lesego Daniel wo mu gihugu cy’Afurika y’Epfo uzwiho gukora ibintu bitangaje ku bakirisitu be, noneho kuri iyi nshuro yazanye agashya mu rusengero aho noneho yakoreshaga inzoka nzima mu mihango ye yo gusenga.

Uwo muhanuzi Lesego Daniel aheruka kubwira abayoboke be ngo ni barishe ibyatsi nk’ihene n’inka,ngo banywe peterore nk’imodoka n’ibindi ngo barakira.



Nk’uko byagenze mbere Daniel yatumijwe n’ishyirahamwe ry’abaharanira uburenganzira bwa muntu mu gihugu cya Afurika Y’Epfo nyuma yo gutegeka abayoboke be kurya ibyatsi bakananywa na peterori kugira ngo bakizwe,bahabwe umugisha ndetse n’ibindi. Iryo shyirahamwe ryarongeye riramuhamagara ngo asobanure ibyo bikorwa bye.



Nyuma y’uko ahamagarwa ngo ajye gusobanura ibyo yadukanye noneho,Yabwiye SowetanLive ko ibyo akora atari ku giti cye ahubwo abikoreshwa n’imbaraga z’uwuhoraho.



Yagize ati”Iyo nkora ibintu ntabwo arijye mbambikoze njyenyine ahubwo mba ndikumwe n’umwarimu wanjye.Ubu nayobowe n’imbaraga z’uwuhora”.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 09/06/2018
  • Hashize 6 years