Nyuma yo gufungurwa Depite Bobi wine yongeye kugaragara ku rubyiniro [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 11/11/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuhanzi ukomeye akongera akaba n’umunyapolitike utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Bobi Wine yakoze igitaramo ubwa mbere nyuma yo gushinzwa guhemukira igihugu bikamuviramo no gufungwa.

Ubwo icyo gitaramo cyabaga kuri uyu wa Gatandatu aho yaririmbiye hari abapolisi benshi,bityo kuba yemerewe gukora icyo gitaramo ni uko atari ibijyanye na politike.

Kubona akundwa cyane n’urubyiruko rwo muri Uganda, bihungabanya Perezida Yoweri Museveni mu bya politike.

Benshi mu bari bitabiriye icyo gitaramo bari bambaye imyenda itukura ibara ry’ishyaka rye rya politike ’people power’.

Yashimiye igipolisi cya Uganda cyabacungiye umutekano bigatuma igitaramo kigenda neza.

Ati”Ndashimira igipolisi cya Uganda k’ukuba cya ducungiye umutekano ntikitubuze nk’uko cyari gisanzwe kibikora.Turi abanyamahoro ariko turifuza kandi ko badutega amatwi.”

Robert Kyagulanyi uzwi nka Depite Bobi Wine w’imyaka 36 y’amavuko, yatsindiye umwanya mu nteko ishingamategeko aho yari yiyamamaje ku giti cye akaba ahagarariye intara ya Kyadondo.

Muri Kanama we n’abandi banyepolitike 30 bashinjijwe gusagararira igihugu nyuma y’aho imwe mu modoka zari ziherekeje umukuru w’igihugu iterewe amabuye.

Yavuye mu gihugu cya Uganda ajya kwivuza inguma muri Amerika aho yavuga ko yazitewe n’inkoni ndetse n’iyicwarubozo yakorewe afunzwe nyuam yahise agaruka mu gihugu mu kwezi kwa Nzeri.



Kuri ubu bitatu bya kane by’abaturage ba Uganda bigizwe n’abantu bafite imyaka iri munsi ya 35.Bityo Bobi Wine aba asa nk’uko ariwe aserukira urubyiruko rubabajwe no kubura akazi ndetse na politike zidahinduka, nk’uko abanyamakuru bahagarariye batandukanye b’ibitangazamakuru bikorera muri Uganda babitangaza.

Ikindi hano mwamenya ni uko Bobi Wine yavutse mbere y’uko Perezida Museveni afata ubutegetsi ubwa mbere mu 1986, none kuri ubu uyu muhanzi akaba asaba Museveni kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ntazitabire amatora yo mu 2021.

Robert Kyagulanyi yiyita “ghetto president” ntaratangaza ko yifuza kwiyamaza mu mwanya wa Perezida w’igihugu cya Uganda.




Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 11/11/2018
  • Hashize 6 years