Nyuma y’imyaka 25 Ikibazo k’irangamimerere cy’abana batoya barokotse Jenoside gikomeje gutera urujijo

  • admin
  • 17/12/2019
  • Hashize 4 years

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) iravuga ko ikibazo k’irangamimerere ry’abana batoya barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari kimwe mu bikibangamiye iyo komisiyo mu kukibonera ibisubizo.

Ibyo byatangajwe nka kimwe mu bibazo ubwo Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside yakiraga Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) mu rwego rwo gusesengura raporo y’ibikorwa byayo bya 2018/2019 ndetse na raporo yo kwibuka ku nshuro ya 25.

Mu isesengurwa ry’izo raporo Abadepite bagize iyo komisiyo bakaba bifuje kumenya uburyo ibibazo abacitse ku icumu rya Jenoside bageza kuri CNLG no kumenya niba mu bibazo byagaragaye muri 2017/2018 byarakemuwe byose ku buryo byagombaga kugarukwaho muri raporo ya 2018/2019, ndetse n’uburyo CNLG ikoresha mu gukurikirana ibibazo biba byayigejejweho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa CNLG Dr. Bizimana J. Damascène avuga ko mu bibazo byagaragajwe muri 2017/2018 hari ibyakemutse hakaba n’ibindi bitarakemuka.

Agira ati: “Ibyo bibazo twagerageje kubishyira mu byiciro bitandukanye, harimo ibijyanye n’akarengane n’ihohoterwa aho mu bibazo byose byageraga kuri 3 bibiri muri byo byakemutse ikindi kimwe kikaba kitarakemuka. Ibirebana n’uburwayi n’ihungabana ibibazo byose byari 4 byose bikaba byarakemutse kuko abantu bakurikiranwa hakaba n’abakize, harimo kandi ibirebana n’imibereho byageraga kuri 2 byakemuwe.

Nyuma y’ibyo byose ariko hari ibibazo byerekeranye n’irangamimerere byo byabaye ingorabahizi kuko harimo ikibazo cy’abana barokotse Jenoside ari batoya bakaba kugeza ubu batazi imiryango yabo n’inkomoko. Iki kibazo inzego zarakoranye kenshi ngo zishake igisubizo cyacyo, haboneka bakeya twabashije kubonera amakuru arebana n’irangamimerere y’aho bakomoka n’abababyaye.

Icyakozwe n’uko abo bana bose bahawe indangamuntu n’ubwo bamwe ba se na ba nyina batazwi ariko ni Abanyarwanda; uwo ni wo mwanzuro inzego zafashe.”

Dr. Bizimana atangaza ko umwanzuro wa 2 wafashwe mu nama yahuje FARG, MINALOC na CNLG, hemejwe ko abo bizamenyekana ko batacitse ku icumu bazahabwa ubufasha ariko bari mu kiciro cy’abakeneye ubufasha bazabuhabwa kimwe nk’ubundi bwose bugenerwa umunyarwanda uri mu kiciro cy’abatishoboye.

Agira ati: “Abo bana n’ubwo tukibita abana barakuze bamwe barangije za kaminuza abashoboye kwiga abandi mu mashuri y’imyuga bikaba bivuze ko benshi bakora bishoboye bakaba bahangayikishijwe gusa no kuba batazi aho bakomoka.

Muri abo abarimo bakeneye ubufasha si benshi ariko nibura twababoneye indangamuntu, abandi batishoboye na bo bagahabwa ubufasha nubwo nta kemezo cya FARG baba bafite. Ni yo mpamvu mu bafite ibyo bibazo bitarakemuka ari 9 bataramenya aho bakomoka.”

Dr. Bizimana akomeza agaragaza ko mu bibazo by’ubutabera byari 6, bine muri byo byarakemutse 2 bisigaye bikiri mu nkiko kuko bikeneye umwanzuro w’ubucamanza. Atangaza ko hari n’ibibazo by’imitungo byageraga kuri 6 hasigaye 3 biri mu nkiko, mu gihe ibyerekeranye n’amacumbi nabyo byari 6 hakemutse 2 bubakiwe cyangwa gusanirwa hanyuma ibindi 4 bikaba bitarakemuka kubera ko FARG yabashyize kuri gahunda y’abagomba kubakirwa cyangwa bagasanirwa bikaba bitarakorwa.

Yongera kugaragaza ko ikindi kibazo cyagaragaye ari ik’inzu zubakiwe abacitse ku icumu rya Jenoside mu karere ka Rubavu akamara imyaka 2 yuzuye nta bikoresho birimo byaba intebe, igitanda, ameza ariko hakozwe ubuvugizi ku karere nyuma y’iminsi 3 biba birakemutse, agahera aho abyita ko bishobora guterwa n’uburangare rimwe na rimwe bw’Inzego z’ibanze.

Muri rusange avuga ko ibibazo byose byagejejwe kuri CNLG muri uwo mwaka byari 38, ibigera kuri 19 byarakemutse, ibindi 19 bisigaye bimwe biri mu nzira yo gukemuka kuko biri mu nkiko.

Asubiza ku kibazo cy’uburyo CNLG ikoresha kugira ngo ikore ubuvugizi, agaragaza ko ishingira ku mikoranire ifitanye n’izindi nzego byaba ibyo abaturage bayizanira ubwabo, ibizanwa n’abakozi bayo baherereye hirya no hino mu turere baba babonye, hari n’ibyo imenya bagezwaho n’izindi nzego zaba iza AERG, GAERG, IBUKA n’izindi.

Dr. Bizimana avuga ko CNLG ibanza kumenya urwego rwabanza gusubiza ikibazo cyagaragaye, ikamenya icyo nyiri ubwite yakoze mu kumenyekanisha ikibazo ke kuri urwo rwego. Avuga ko iyo basuzumye bagasanga byarabaye iyo ntambwe yaratewe CNLG yegera urwo rwego ariko kandi akagaragaza ko ikibazo cy’ubuvugizi kitaremereye kuko Inzego z’ibanze zibyumva ko ari inshingano zazo bityo zikabyitaho.

Akomeza avuga ko CNLG ikomeza no gukurikirana icyo kibazo kuri terefone kuko iyo imaze kubandikira bikarekera aho nabyo bidindira, ubundi bagakurikirana nyiri ikibazo mu rwego rwo kumenya ko ibibazo byakemutse.

Si byo gusa kuko anagaragaza ko CNLG inashyira ingufu mu gukurikirana abakozi bayo ireba uburyo bakira ibibazo n’uko bagenda babikurikirana mu kubishakira ibisubizo.

Komisiyo y’Inteko ishinzwe uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside yanabajije ku bijyanye n’imbogamizi CNLG yaba ikomeza guhura nazo mu kuzuza neza inshingano zayo.

Nk’uko Dr. Bizimana yabigarutseho mu gusubiza icyo kibazo, avuga ko akenshi iyo abantu bagejeje ikibazo kuri CNLG ikabakorera ubuvugizi kigakemuka batayimenyesha kugira ngo izabone n’ibyo iheraho itanga raporo.

Ikindi avuga ni uko hari inzego zisabwa gufasha abantu ntizisubize zikabyihorera cyangwa zigatangaza ko zikibikurikirana, akaba yagaragaje zimwe muri izo nzego ariko kandi avuga ko icyo kibazo cyakemutse.

Dr. Bizimana avuga ko hari n’imbogamizi zishingiye ku bantu biruka mu nzego nyinshi bahabwa igisubizo ntibanyurwe, bakimuka bakajya mu kagari, bakavayo bakajya ku murenge, bagasubizwa ntibanyurwe bakaba bagiye ku karere gutyo gutyo.

Ati: “Hari abantu batari bake tubona usanga barazengurutse ahantu hatandukanye bahabwa ibisubizo, kimwe n’iby’inkiko cyane cyane ibishingiye ku mitungo.”

Dr. Bizimana anatunga agatoki inzego zimwe zitinya gufata imyanzuro no guha umuntu uburenganzira bwe cyane cyane ku manza z’imitungo mu bijyanye n’irangizwa ry’imanza.

Ati: “Muri CNLG turacyakira amabarwa menshi y’abayobozi b’Inzego z’ibanze baba bafite ibyemezo biriho kashe mpuruza yeteweho n’urukiko bagatinya kurangiza cya kibazo, bagatinya guteza cyamunara ikintu batinya y’uko nyiracyo azabajyana mu nkiko bakagomba kutwandikira nyamara ibyangombwa byose bibumwemerera abifite.”

Indi ngorane ikomeye yanasabye ko Inteko yayifashamo CNLG, n’uko imyanzuro imyinshi igera kuri 90% ihabwa CNLG iba ireba izindi nzego mu gihe ariyo igaruka mu Nteko kuvuga uko yashyizwe mu bikorwa kandi idafite ububasha bwo kujya gutegeka za nzego akagaragaza ko n’ubwo bafatanya bibagora.

Mu byifuzo CNLG yagaragarije Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe uburenganzira bwa muntu ni ugusaba uturere, ibigo na Minisiteri bidashyira mu bikorwa umwanzuro wo kwandika amateka yerekeranye na Jenoside kujya zibikora.

Muhabura.rw

  • admin
  • 17/12/2019
  • Hashize 4 years