Nyuma y’iminsi myinshi nta kanunu ke,BABUJI yatawe muri yombi

  • admin
  • 12/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Nsabimana Emmanuel wamenyekanye ku izana rya Babou G wamamaye mu Rwanda mu mashusho yamugaragazaga avuga imvugo zidasanzwe nka “Mikafone”, “Ibaze nawe”, Salama wowe”, “Banza ubimenye mbere y’uko mbikubwira”,yatawe muri yombi afatiwe mu Karere Gatsibo kubera ikibazo cy’ubuzererezi.

Nyuma y’igihe nta kanunu ke, uyu musore amakuru aremeza ko yatawe muri yombi ku mugoroba wo ku wa Gatanu, tariki 11 Gicurasi 2018, aho acumbikiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kabarore mu Karere ka Gatsibo.

CIP Théobard Kanamugire Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, yameye ko Nsabimana Emmanuel wamamaye nka Babou G yafashwe nta byangombwa afite.

CIP Théobard Kanamugire yagize ati “Amakuru ahari ni uko ikibazo cye gikwiye kureberwa mu ishusho y’ubuzererezi gusa, nta kindi.

Amakuru yavugaga ko Nsabimana wamenyekanye nka Babou G (Babuji) yafashwe agurisha akabido ka Litiro eshanu karimo amazi mu cyimbo cy’amavuta, yanyomojwe na polisi.

Uyu musore wafatiwe mu Karere ka Gatsibo mu nzererezi adafite ibyangombwa yari yaturutse mu Murenge wa Nyakagarama wo mu Karere ka Kayonza.

Ajya kwamamara ndetse akanamenyekana bihambaye,Babou G byabaye muri Kanama 2015, ubwo umunyamakuru Yohani Umubatiza yagiranye ikiganiro nawe kuri imwe muri Televiziyo zikorera hano mu Rwanda maze amashusho ye agakwirakwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga bigatuma amwe mu magambo ye atangira gukoreshwa n’abahanzi ndetse bamwe bakambara imyenda agaragaraho kubera ubwamamare yagize mu gihe cyihuse.

Gusa Ntibyatinze abantu banyuranye batangiye kurwanya iyo mpano ye nawe ntiyihagarareho ku mpano ye bituma ahita aburirwa irengero none yongeye kuvugwa ari mu maboko ya Polisi.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 12/05/2018
  • Hashize 6 years