Nyuma y’iminsi Jay Z yeruye ko yaciye inyuma umugore we incuro nyinshi bongeye kugaragarana bahuje urugwiro

  • admin
  • 05/12/2017
  • Hashize 6 years
Image

Nyuma y’iminsi Jay Z yeruye ko yaciye inyuma umugore we incuro nyinshi bongeye kugaragarana bahuje urugwiro ku isabukuru y’uyu muraperi uri mu bafite amafaranga menshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Beyoncé ni umwe mu baririmbyi bihagazeho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haba mu kugira igikundiro, imitungo n’ibindi bitandukanye. Ubwamamare bwe abukesha ubuhanga mu miririmbire, ikimero ndetse no kuba yarashakanye na Jay-Z uri mu baraperi batunze amafaranga menshi.

Aba bombi bongeye kugaragara basohokanye ku isabukuru y’umugabo ndetse bafite akanyamuneza ku maso nyuma y’iminsi Jay Z yongeye kwerura ko yamuciye inyuma, ibintu byakunze guteza inkundura n’ibibazo by’urudaca mu rugo rwabo.

Jay Z yari aherutse kugirana ikiganiro na New York Times avuga ko yanyuze mu bihe bitoroshye arwana no kwiyakira nyuma yo guca inyuma ya Beyonce igihe kirekire abimuhisha.

Yagize ati “Ikintu gikomeye cyane ni ukubona akababaro ku isura y’umuntu ari wowe wabiteye, hanyuma ugasigara uhanganye na byo ku bwawe. Uba ugomba kurokoka igisebo, iyo bigenze gutyo rero nibwo uhagarika iby’amarangamutima byose. Kimwe n’iyo uri kumwe n’abagore uhagarika ibijyanye n’amarangamutima byose ku buryo utaganira.”

Yavuze ko kuri we na Beyonce hajemo ibyo kutizerana no kumuca inyuma yongeraho ko ngo ahubwo bagakwiye kuba baratse gatanya ariko bakaba barahisemo kuyoboka abajyanama mu by’imitekerereze kugira ngo bamufashe kudaheranwa n’ibihe byahise.

Ibijyanye no gucana inyuma mu rugo rwa Beyonce na Jay Z byatangiye kuvugwa cyane muri 2014 ubwo uyu mugabo yakubitirwaga na Solange Knowles muri Standard Hotel yo mu Mujyi wa New York mu maso y’umugore we Beyonce nyuma y’uko na we agaragaje akababaro gucibwa inyuma byamuteye abinyujije kuri album.

Jay Z yizihiza isabukuru y’imyaka 48 y’amavuko yasohokanye na Beyonce bafotorwa basohoka mu cyumba cy’inzu ya Big Apple cyerekanirwamo filime. Dailymail yashyize ahagaragara amafoto agaragaza ibyishimo hagati ya bombi nyuma y’uko umugabo yemeye ko yaciye umugore inyuma.

Umuryango wa Jay Z na Beyoncé usanzwe uzwi nka bamwe mu byamamare bifite amafaranga menshi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.Jay Z amafaranga menshi yinjiza ayasarura mu kigo cye cyitwa Roc Nation gifasha abahanzi, ayo akura mu kinyobwa cya Armand de Brignac, amaze no kunguka atabarika binyuze mu gucuruza no gusakaza umuziki ku Isi.

Umugore amafaranga menshi ayasarura mu migabane afite muri Tidal y’umugabo we ndetse akagira n’ubwoko bw’imyambaro yatangije bwitwa Ivy Park, bikiyongera no ku kindi kigo cy’icungamari afite cyitwa Park Entertainment.


  • admin
  • 05/12/2017
  • Hashize 6 years