Nyuma y’iminsi 418 Umuyobozi w’umujyi wa Kigali yeguye

  • admin
  • 11/04/2018
  • Hashize 6 years
Image

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Nyamulinda Pascal, yeguye ku mirimo ye ku mpamvu ze bwite nyuma y’iminsi 418 ari kuri uyu mwanya.

Perezida wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Rutabingwa Athanase, yemeje aya makuru avuga ko Nyamulinda yanditse ibaruwa ku wa 10 Mata 2018 asaba kwegura ku mirimo ye.

Rutabingwa Athanase ati “ Nibyo. Ni impamvu ze bwite. Tugomba kwicara tugasuzuma ubwegure bwe. Tuzaterana vuba tubisuzume.”

Nyamurinda Pascal wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Indangamuntu, NIDA, yatorewe kuyobora Umujyi wa Kigali, asimbuyeho Mukaruliza Monique wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia.

Ubwo yatorwaga ku wa 17 Gashyantare 2017 yari yagize amajwi 161 mu gihe Umuhoza Aurore bari bahanganye yagize 35.

Ijambo yagejeje ku bari bitabiriye amatora ndetse n’abaturage b’umujyi wa Kigali muri rusange ku wa 17 Gashyantare 2017, yavuze ko kuyobora umujyi wa Kigali harimo inshingano nyinshi bishoboka ko ari nabyo bitumye yegura n’ubwo nta wapfa kubimenya.

Icyo gihe agize ati “Nzi neza ko ubuyobozi bw’uyu mujyi wa Kigali burimo inshingano zikomeye. Tuzashyira imbere inyungu z’abaturage bacu tubinyujije mu nzego zose, imibereho myiza, ubukungu n’ubutabera.”

Uyu mugabo w’imyaka 53, yari yagiriwe icyizere na benshi mu bagize inama Njyanama kuva ku rwego rw’imirenge, uturere ndetse n’Umujyi wa Kigali bagera ku 196 bari bagize inteko itora.

Chief Editor

  • admin
  • 11/04/2018
  • Hashize 6 years