Nyuma y’ibibazo byinshi kuba Nyamuryango bayo Umwalimu Sacco Wabonye Umuyobozi mushya
- 12/11/2016
- Hashize 8 years
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro, kuwa Gatanu, tariki ya 11 Ugushyingo 2016, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME . yagize Madamu UWAMBAJE Laurence Umuyobozi Mukuru/Director General Mu UMWARIMU SACCO
akaba Asimbuye kuruyu mwanya bwana Museruka Joseph wari wahagaritswe na BNR kubera Imikorere mibi yaranze inzego zahagaritswe, niyo ntandaro y’ibibazo by’iyi Koperative, nk’uko byagaragajwe n’intumwa ya BNR, ubwo yagezaga ku banyamuryango incamake y’ibyavuye mu magenzura abiri anyuranye: iryakozwe na BNR mu mpera z’umwaka ushize, n’igenzura ryimbitse ryakozwe n’ikigo cyigenga mu ntangiririro z’uyu mwaka. Inzego zahagaritswe ni Inama y’ubutegetsi yari iyobowe na Nzagahimana JMV, n’umuyobozi mukuru wa Umwalimu Sacco, Museruka Joseph.
Bimwe mu byavuye mu magenzura yombi, nk’uko intumwa ya BNR, Bwana Kavugizo Shyamba Kevin yari yabitangaje, ngo mbere y’uko igenzura riba, hari abanyamuryango banditse amabaruwa avuga imikorere mibi iri muri Koperative Umwalimu Sacco. Yagize ati “hari hamaze igihe handikwa amabaruwa, avuga byinshi mu bitagenda muri iki kigo.
Nyuma yo gushishoza BNR ikaza gukora igenzura, byaragaragaye ko ya mabaruwa yari afite ishingiro”. Muri rusange ngo ibibazo byari bishingiye ku ngingo 3 ari zo: imicungire y’ikigo, itangwa ry’amasoko, n’imicungire y’abakozi.
Inzego zahagaritswe ni Inama y’ubutegetsi yari iyobowe na Nzagahimana JMV, n’umuyobozi mukuru wa Umwalimu Sacco, Museruka Joseph.
Yanditswe na Salongo Richard/Muhabura.rw