Nyuma y’ibi biganiro Minisitiri Abiy Ahmed yashimiye Perezida Kagame [ REBA AMAFOTO Y’IBIHE]

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/08/2021
  • Hashize 3 years
Image

Kuri uyu wa Mbere, Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yasoje uruzinduko rw’akazi yarimo mu Rwanda kuva kuri iki Cyumweru.

Ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Dr Abiy Ahmed yaherekejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta.

Muri uru ruzinduko, minisitiri w’intebe wa Ethiopia yagiranye ibiganiro na perezida Paul Kagame waraye amwakiriye mu biro bye muri village Urugwiro.

Nyuma y’ibi biganiro, Dr Abiy Ahmed abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter yashimiye perezida Kagame uburyo we n’intumwa yari ayoboye bakiriwe neza, anatangaza ko bagiranye ibiganiro byiza byibanze ku bufatanye bw’ibihugu by’u Rwanda na Ethiopia, ndetse no ku bibazo byo mu karere bireba ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda na Ethiopia wageze ku yindi ntera nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu Abiy Ahmed agabiye Perezida Kagame inka akanamumenyesha ko atari Perezida w’u Rwanda gusa.

Mu muco nyarwanda inka ni ikimenyetso gikomeye cy’ubucuti kandi abahanye inka birenga ubucuti bukaba ubuvandimwe.

Icyo gihe Minisitiri Ahmed yashimiye Perezida Kagame uburyo ari impirimbanyi y’u Rwanda na Afurika kubera uburyo yabohoye igihugu cye n’uburyo akomeza gushaka ukwibohora kwa Afurika.

Yagize ati “Kagame si Perezida w’u Rwanda gusa ahubwo afite n’ubushishozi n’ubuhanga mu kuyobora umugabane wa Afurika no gutuma ugenda wihuza mu by’ubukungu, anafite ubuhanga mu gushyira mu bikorwa inzozi abakurambere batekerereje Afurika.”

Yanakanguriye Abanyafurika bose gusura u Rwanda bakirebera ibitangaza, abibutsa ko Umunyafurika wese uje mu Rwanda nta viza akenera.

Perezida Kagame yashimye inka yahawe anavuga ko imwibutsa ibintu byinshi bishingiye ku muco yabonye iki gihugu gihuriyeho n’u Rwanda.

Ati “Twagize ibihe byiza n’ibiganiro bifite akamaro. Tuzakomeza kugendererana kandi twizeye ko na Minisitiri w’Intebe n’abandi bayobozi bo mu karere n’abavandimwe bose nabo bazasura igihugu cyacu.”

Urugendo rwa Minisitiri rwaje mu gihe igihugu cye kirimo umutekano muke watejwe n’Umutwe wa TPLF mu Ntara ya Tigray.Imvururu zo muri Tigray zaguyemo abaturage benshi ndetse ababarirwa mu bihumbi bava mu byabo. Aho abataribacye bakomeje gusaba ko Ingaboz’u Rwanda zajya guta umusanzu mukugarura amahoro muri tigray nk’uko barimo kubikora muri Mozambique.

Tigray ituwe n’abaturage miliyoni esheshatu yugarijwe n’inzara n’ubukene kuko imfashanyo zitabageraho kubera imvururu ziri muri aka gace aho abasaga 400.000 bashonje bikabije.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 30/08/2021
  • Hashize 3 years