Nyuma y’amasezerano y’u Rwanda na Congo Ubufaransa bwemeye gutanga inkunga ya gisirikare mu kurandura imitwe yitwaje intwaro harimo na FDLR

  • admin
  • 13/11/2019
  • Hashize 4 years

Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yijeje Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, ko igihugu cye kizatanga ubufasha bwa gisirikare mu guhashya imitwe yitwaje intwaro ikomeje kuyogoza u Burasirazuba bwa Congo.

ibi bitangajwe nyuma y’uko U Rwanda na Repubulika ya Demokarasi ya Congo hamwe n’ Angola, byashyize umukono ku masezerano ashyiraho ihuriro ry’ibi bihugu bitatu rizafasha mu guhangana n’ibibazo birimo umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro

Macron yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, mu kiganiro yagiranye na Perezida Tshisekedi uri mu Bufaransa.

Perezida Macron yavuze ko ubu bufatanye bwa gisirikare buzibanda cyane mu bijyanye n’iperereza, gusa yirinze kugira byinshi atangaza .

Ati “U Bufaransa bushyize ingufu kimwe na RDC mu kurwanya iyi mitwe yose yitwaje intwaro ikomeje guhungabanya umutekano, rimwe na rimwe ikanafatanya n’umutwe w’iterabwoba wa Islamic State.

Perezida Macron yaboneyeho guhamagarira ibihugu byose byo mu karere birimo u Rwanda na Uganda, kwifatanya na Tshisekedi muri iki gikorwa avuga ko ari cyiza.

Macron atangaje ibi mu gihe ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zikomeje guhumbahumba imitwe yose ihungabanya umutekano irimo ADF, umutwe w’iterabwoba wa FDLR n’indi.

JPEG - 130.3 kb
Perezida Macron yijeje mugenzi we wa RDC ubufasha mu bya gisirikare mu guhashya imitwe yitwaje intwaro

Perezida Tshsekedi we yagize ati “Nishimiye kubona u Bufaransa bugarutse muri iki kibazo ngo gikemuke, ndifuza kubona u Bufaransa bwongera kugaragara muri Afurika kandi iyo inshuti ifite ibibazo irafashwa.

Perezida Macron yavuze ko yifuza gusura RDC mu 2020 nyuma y’inama izahuza u Bufaransa na Afurika, izabera mu Mujyi wa Bordeaux muri Kamena.

Uyu mukuru w’igihugu yanatangaje ko yasinyanye amasezerano na Perezida Tshsekedi mu bijyanye n’iterambere, u Bufaransa bukazashora miliyoni 65 z’amayero azakoreshwa mu guteza imbere ibijyanye n’uburezi, ubuzima, kurengera ibidukikije n’ibindi

Akarere k’ibiyaga bigari gakomeje kugarizwa n’ibibazo by’imitwe iteza umutekano muke yiganjemo iyikambitse mu mashyamba ya RDC nka FDLR, ADF n’iyindi.

mu bihe byatambutse Ibiro by’Umukuru w’Igihugu wa RDC, byatangaje ko Perezida Tshisekedi, Kagame na Lourenço, baganiriye ku bibazo by’umutekano.

Mu itangazo ibi bihugu byashyize ahagaragara, aba bakuru b’ibihugu baganiriye ku ngingo zirimo iterambere n’ubufatanye mu rwego rw’akarere; by’umwihariko ku kugarura amahoro mu karere k’ibiyaga bigari.

Nyuma y’ibyo biganiro bemeranyije ku ngingo eshatu zirimo ko bijyanye n’ikibazo cy’umutekano, “biyemeje kongerera imbaraga ihuriro rya Congo-Angola-Rwanda (CAR), aho rizahuza n’abandi bakuru b’ibihugu by’akarere mu gushakira hamwe uburyo bwo kurandura imitwe yitwaje intwaro yo muri Congo n’ahandi hamwe n’ibindi bibazo bijyanye n’umutekano w’ibihugu.”

JPEG - 98.3 kb
Perezida Kagame, Lourenço na Tshisekedi baganiriye ku bufatanye mu mutekano

RDC iherutse guha u Rwanda abantu babiri bari bakomeye muri FDLR inzego z’umutekano z’iki gihugu zafashe, barimo Laforge Fils Bazeye wari umuvugizi wa FDLR na Lieutenant-Colonel Abega wari ushinzwe iperereza muri uwo mutwe. ndetse zica General Sylvestre Mudacumura wari umukuru w’ibikorwa bya gisirikare bya FDLR, na Lieutenant General Juvénal Musabyimana, umwe mu basirikare bakuru b’umutwe wa RUD uruna urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda

Mariza Samatha/ Muhabura.rw

  • admin
  • 13/11/2019
  • Hashize 4 years