Nyuma y’amasaha macye Bobi Wine yongeye gufatwa afungiranwa mu nzu ye

  • admin
  • 23/04/2019
  • Hashize 5 years

Polisi yo mu gihugu cya Uganda ku mugoroba w’ejo kuwa Mbere bazengurutse inzu ya Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine nyuma y’amasaha macye atangaje ko umugambi we wo kujya mu muhanda n’abamushyigikiye yamagana polisi ku bikorwa ikomeje kumukorera byo kumubuza kwikorera ibitaramo ndetse n’abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi ba Uganda.

Uyu munyapolitike akaba n’umuhanzi yari yabwiye abantu bose ko bagomba kujya mu muhanda kwigaragambya mu cyo yise kurwanya akarengane bakorerwa muri kiriya gihugu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Mata 2019,Umuvugizi wa Polisi Fred Enanga yasobanuye ko uku gufungiranwa mu nzu kuri Bobi Wine ari uburyo bwo kurinda abanyapolitike gukora ibikorwa bunyuranyije n’amategeko.

Ati”Ibyo ni uburyo bwo kurinda itegeko n’amabwiriza.Nk’uko yakomeje yitegura gukora imyigaragambyo itemewe,maneko zacu zadufashije kubivumbura hakiri kare none ubu dutegereje kubona ikiri bukurikireho.Ariko kugeza ubu,twagumuje abashinzwe umutekano bacu hariya kuko bishobora guteza ikibazo cyo guhungabanya umutekano w’igihugu”.

Gusa amasaha yari yabanje,Bobi Wine yari yateguye igikorwa cyo gukora imyigaragambyo hafi igihugu cyose yamagana polisi ku bikorwa ikunze gukora byo guhagarika ibitaramo bye ndetse no kubangamira abanyapolitike batavuga rumwe na Leta ya Uganda.

Yari yavuze ko bazava ku nyubako ye iri ahitwa Magere, mu gace ka Kasangati mu karere ka Wakiso mu masaha ya nyuma ya sa sita ariko nyuma polisi yaje kubivumbura ihita imuhagarika kugira ngo ntagere ku nyubako ye iri Busabala ahita ashyirwa mu modoka ya polisi bamujyana kumufungirana mu nzu ye.

Ni mu gihe uyu muhanzi yari yateguye igitaramo kuri pasika kikaza kuburizwamo na polisi nti cyabasha gukorwa ubwo ahita ategura ikiganiro n’abanyamakuru ariko nabwo polisi ihita imufata.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 23/04/2019
  • Hashize 5 years