Nyuma yaho zimwe mu mpunzi za barundi zifuje gutahuka Leta y’ U Rwanda ya zifunguriye amarembo

  • admin
  • 04/08/2020
  • Hashize 4 years
Image

Leta y’u Rwanda yatangaje ubutumwa bugaragaza ko yahaye agaciro ubusabe bwa bamwe mu bagize impunzi z’Abarundi bifuza gutahuka ku bushake bagasubira mu Burundi nk’uko babigaragaje mu ibaruwa ifunguye zandikiye Perezida w’u Burundi.

U Rwanda rwashimangiye ko rushyigikiye ihame ryo gutahuka ku bushake nka kimwe mu bisubizo birambye ku buhunzi nk’uko binemezwa n’amategeko y’u Rwanda ndetse na mpuzamahanga.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) yatangaje ko Leta y’u Rwanda itazahwema kwita ku mpunzi icumbikiye ku butaka bwayo, ndetse ikaba initeguye koroshya gahunda yo guherekeza mu mahoro impunzi zizaba zihisemo gutahuka nta gahato.

Yatangaje ko icyo gikorwa kizakorwa ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi UNHCR ndetse na za Leta bireba.

Itangazo rya MINEMA ritambutse nyuma y’aho Impunzi z’Abarundi zicumbikiwe mu nkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe zandikiye Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimye zimusaba ko yazifasha gutahuka mu cyubahiro n’umutuzo.

Itangazo ryaherekejwe n’urutonde rw’Abarundi barenga 330 bemeza ko bifuza gutahuka, ryahereye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Kanama rikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Abo Barundi basabye Leta y’Igihugu cyabo kubafasha gutahuka mu cyubahiro; banahaye kopi MINEMA ndetse n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR).

Ubusabe bw’izo mpunzi buragira buti:”Twifuza ibiganiro hagati y’u Rwanda, u Burundi ndetse na UNHCR bigamije kuduhesha uburenganzira bwacu n’agaciro ko gusubira imuhira.”

Umwe mu basinye kuri ubwo busabe yabwiye itangazamakuru ko bahunze kubera ibibazo bya Politiki n’umutekano muke watewe n’ikifuzo cy’uwahoze ari Perezida Petero Nkurunziza washakaga kwiyamamariza manda ya gatatu, ariko nyuma y’urupfu rwe ku ya 8 Kamena 2020 ibintu ngo byarahindutse.

Yagize ati: “Uyu munsi ibibazo bya Politiki byarakemutse. Icya mbere, u Burundi bufite ubuyobozi bushya bwavuye mu matora. Icya kabiri, kuba turi impunzi ntibitubuza kubona amakuru. Dufite amakuru y’uko ibintu bitakimeze nk’uko twabisize mu 2015, ubu harakurikizwa amategeko. Bityo rero, turashaka gutaha imuhira tukabona uburenganzira nk’abandi baturage b’u Burundi.”

Soma inkuru bifitanye isano

Zimwe mu mpunzi z’abarundi zirasaba Leta y’u Rwanda n’uburundi kuzifasha gusubira iwabo

Abasinye ku busabe ni bamwe mu mpunzi zifuje gutahuka ku bushake, mu buryo bukurikije amategeko. Ku batariyumvamo ibyo gutahuka kubera ibyo bakeka bitaranozwa, ni uburenganzira bwabo nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’inkambi.

Ingingo ya 17 y’itegeko rigenga impunzi ryo mu mwaka wa 2014, rigaragaza ingingo esheshatu zishingirwaho mu guhagarika ubuhunzi. Muri zo harimo kuba uwahunze yisabiye adahatwa ko ashaka gusubira mu gihugu ke.

Kugeza ubu imibare ya UNHCR igeragaza ko u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi 71,000 zirimo abarenga 60,000 baba mu nkambi ya Mahama abandi bakaba batuye mu migi itandukanye. Impunzi zavuye muri C0ngo u Rwanda rucumbikiye zo zirarenga ibihumbi 77.

Kugeza ubu abaturiye Inkambi ya Mahama bayita Umurenge wa 13 wavutse mu Karere ka Kirehe, kuko yagiye igezwamo ibikorwa remezo n’izindi gahunda Leta y’u Rwanda igenera abaturage zikajyana n’ubufasha bwa UNHCR.

UNHCR Rwanda ishimangira ko Inkambi ya Mahama ari ikimenyetso ndakuka cy’ubugiraneza bw’u Rwanda rwugururiye amarembo mu bihe bikomeye. Ku ikubitiro iyo nkambi yakiriye abakabakaba ibihumbi 150, bagenda bagabanyuka ubwo bamwe bumvaga ko agahenge kongeye kugaruka bagasubira mu gihugu cyabo.

MUHABURA.RW Amakuru nyayo

  • admin
  • 04/08/2020
  • Hashize 4 years