Nyuma yaho muri Gatsibo Imiti yishe inka z’abaturage RAB yaburiye aborozi

  • admin
  • 04/07/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ikigo cy’Igihigu gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi (RAB) cyaburiye aborozi bavanga imiti yica udukoko mu bihingwa n’iyica uburondwe nyuma y’aho inka 26 zo mu Karere ka Gatsibo zipfiriye rimwe kubera urwo ruvange rw’imiti.

Tariki ya 27 Kamena 2018 nibwo inka 26 z’aborozi batanu bo mu Mudugudu wa Ndama II, Akagali ka Rwikiniro, Umurenge wa Rwimbogo, zapfiriye rimwe nyuma yo kogeshwa umuti witwa amitix wavanzwe n’uwitwa Notrazore wari wakuwe muri Tanzania ku buryo bwa magendu, n’abashumba bazi ko uvura inka uburondwe.

Icyo gihe Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard yabwiye Muhabura.rw ko zari inka z’abagabo batanu zikaba zarapfuye zize umuti bari basanzwe bakoresha wo kwica uburondwe bawuvanga n’undi wazanywe n’umwe mu bashumba b’abo bagabo awukuye muri Tanzania awuzanye mu buryo bwa forode. bawuvanga n’umuti wa amitix.

Gasana yari gize ati” Ni inka z’abaturage bagera kuri 5 ariko byakozwe n’abashumba babo hari umuti bari basanzwe bakoresha mukwica uburondwe noneho bakavuga ko uwo muti iyo bakoresheje uburondwe bwose budapfa ngo bwose burangire ahubwo bwongera bugahembuka nk’uko babivugaga.Umwe mu bashumba rero w’umwe mu banyarwanda birukanwe muri Tanzania,hari abagenda bakajyayo kuko hari n’abasizeye abavandimwe”.

Yari yakomeje agira ati” Agiye agarutse azana agacupa ku uwo muti ngo bamubwiye ko iyo baramutse bawuvanze n’undi [uwutica uburondwe] ushobora kugira umumaro. Niko babigeje rero aho bafashe imiti ibiri umwe bari basanzwe bakoresha bawuvanga n’undi uwo mushumba yavanye Tanzania,baracanga yombi boza inka.Bamaze kuzoza rero nibwo zapfuye“.


Itangazo ryasohowe na RAB tariki ya 3 Nyakanga 2018, riraburira aborozi ko umuti wa amitix ufite lot 12032600 ari umuti w’umwiganano ukwiye guhita uvanwa ku isoko.

RAB yasabye abawufite kubimenyesha RAB kandi aborozi bakirinda kuvangavanga imiti yo kwica uburondwe kuko bibujijwe gukoresha imiti yagenewe kurwanya indwara mu bihingwa ku matungo.

RAB yasabye inzego z’ibanze n’inzego zishinzwe umutekano ubufatanye mu gukumira imiti ishyira ubuzima bw’amatungo mu kaga

Icyo gihe Umuyobozi w’akarere yori yasoje asaba aborozi kujya birinda gukoresha imiti babonye yose kuko mu Rwanda hari uruganda urutunganya imiti yica uburondwe neza kandi igurishwa ku giciro gihwanye n’iyiva mu mahanga.

JPEG - 301.2 kb
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard

Kanda hano usome Inkuru bifitanye isano

http://muhabura.rw/amakuru/ubukungu/article/gatsibo-umushumba-yazanye-umuti-mu-buryo-bwa-forode-awuteye

Yanditswe na Ruhumuriza Richard

  • admin
  • 04/07/2018
  • Hashize 6 years