Nyuma ya Serena Williams aba star bo mu Rwanda nabo batangiye kwibwa Telefone ngendanwa

  • admin
  • 08/11/2015
  • Hashize 8 years

Umunyamakuru Eddie Mwerekande uzwi cyane mu biganiro bitandukanye ku bitangazamakuru bya hano mu Rwanda haba ku ma Radiyo ndetse na Televiziyo zimwe na zimwe yagiye akoraho kugeza nan’ubu ni umwe mu banyamakuru bakomeye umaze igihe kirekire mu itangazamakuru hano mu Rwanda ndetse benshi bemeza ko ashoboye mu mwuga we dore ko nawe yemeza ko kuva mu mwaka wa 2003 yari ari mu Itangazamakuru.



Umunyamakuru Eddie Mwerekande wibwe Telefone n’abantu batari bamenyekana

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ugushyingo 2015, ubwo twahuraga n’uyu Munyamakuru Eddie Mwerekande mu mujyi rwagati ahubatse gare nshyashya arimo ava mu kazi yadutangarije ko amaze kwibwa Telefone ye n’abantu atari yamenya neza kuko ngo arebye gato asanga mu mufuka we nta telephone irimo kandi yari ayifite mu kanya ubwo yari ari mu kazi aho akora .

Ibi kandi byatumye tubaza uyu munyamakuru niba yarigeze yumva ibiherutse kuba ku mukinnyi wa Tenis Serena Williams ubwo yibwaga Telefone ari muri Resitora barimo barya umusore agafata Telefone y’uyu mukinnyikazi wa Tenis agirango ayitware hanyuma uyu mukinnyikazi akabasha kwirwanaho aho yafashe uyu musore agahita amufata mu ijosi abari muri iyo Resitora barumirwa.



Eddie Mwerekande Yababajwe cyane na Telefone ye yibwe

Eddie Mwerekande tumubajije icyo kuri we yumva yakorera nk’uwo muntu wamwibye Telefone ye yahise atubwira ati: “Ngewe uwamunyereka ntakindi namukorera usibye ku musengera agakizwa ntakindi namukorera”. Ikindi kandi abajijwe agaciro k’iyo telephone ye yibwe uyu munyamakuru nk’uko akunze kubikoresha mu biganiro bye dore ko akunze kurangwa no kuzana imvugo nshyashya mu bantu aha yahise ambaza ati : Ushatse kuvuga iki?” nange ndamubaza nti : Ese ubundi Telefone yawe yari ihagaze agaciro kangana gute? Uyu Munyamakuru Eddie ntiyigeze adutangariza agaciro k’iyo Telefone ye yibwe gusa yavuze ko yari ihenze cyane.

Eddie Mwerekande yamenyekanye cyane mu biganiro bitandukanye harimo ikitwa “Ijoro ry’Urukundo”, “Humura”, Televiziyo yawe, ndetse n’Ibyishimo n’intashyo ikiganiro gikunzwe n’abantu benshi cyane muri iki gihugu.


Yanditswe na Akayezu Snappy/Muhabura.rw

  • admin
  • 08/11/2015
  • Hashize 8 years