Nyuma ya Perezida Magufuli na Kagame agiye gukuraho ingendo za hato na hato ku bayobozi

  • admin
  • 12/03/2016
  • Hashize 9 years

Perezida Kagame yanenze abakozi ba leta bahora mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu, avuga ko arambiwe kumva ibintu nk’ibyo ndetse ko bikwiye kurangira burundu.

Mu ijambo rye yagize ati “Njya mbaza minisitiri w’Imari, nti ndebera amafaranga agenda muri za misiyo uko angana. Ni menshi ntabwo agira uko agana.” Perezida Kagame yavuze abayobozi bahora mu butumwa bw’akazi batajya batanga ibisobanuro ku butumwa bagiyemo ngo ni yo babitanze ngo bavuga ko ibyo bagiyeho byihutirwa. Ati “ Ubwa mbere ngitangira, nagiye mbaza abantu mu nzego za leta nti ariko nubwo ntashaka gufunga ngo mvuge ngo nta muntu uzagira aho ajya kuko ntabwo byashoboka kuko ni igihugu kigira uko kigomba kugenderana n’ibindi, ariko reka tugire isobanurampamvu.”

“Niba ari ukuvuga ngo ni za misiyo za ba minisitiri, za bande, bagiye kugenda, tuvuge ngo agiye kuri iyi misiyo kandi ifitiye igihugu akamaro runaka. Tujye tubishyira mu bisobanuro na mbere y’uko uruhushya rwo kugenda ruboneka. Bijyaho… nkabona abasaba kugenda, nkareba mu bintu byose batanze ya mpamvu irabuze. Niyo ayishyizeho aravuga gusa ngo ni ibintu byihutirwa bifitiye igihugu akamaro gusa, akarekera aho.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko yagerageje kureba uburyo amafaranga atangwa muri misiyo agabanuka, gusa ngo aho bigeze bikwiye gufatirwa umwanzuro bigacika burundu kuko bitumvikana ukuntu ngo umuyobozi yamara igihe kinini hanze kurusha mu Rwanda aho akora. Yatanze urugero avuga ko buri gihe mu nama y’Abaminisitiri haba harimo bamwe basibye ngo bagiye mu butumwa bw’akazi. Ati “Nzajya ngira inama n’abaminisitiri iteka hari abaminisitiri batanu bagiye muri misiyo? Njye ntabwo nabyemera.” Yakomeje avuga ko Perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli yakoze neza agaca burundu ibijyanye na misiyo. Ati “Nemeranya na Perezida wa Tanzania uburyo yakuyeho burundu ibijyanye na za misiyo. nagerageje kubitwara mu kinyabupfura, ndahendahenda ariko byanze, ntabwo nshaka kubona abaminisitiri hanze y’u Rwanda kurusha uko baba hano mu gihugu. Nihanganye bihagije, kwihangana kugiye kurangira.”

Ubusanzwe umukozi wa Leta ugiye mu mahugurwa mu mahanga ahabwa impamba y’urugendo ingana n’amadorari y’amanyamerika magana abiri (200 US $) yuzuye yo kwitwaza.


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 12/03/2016
  • Hashize 9 years