Nyuma ya Jenoside u Rwanda rwari rufite ibibazo bikomeye – Prof.Shyaka

  • admin
  • 06/06/2017
  • Hashize 7 years

Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB), kivuga ko Jenoside yakorewe Abatutsi ikirangira, u Rwanda rwari igihugu gisuzuguritse, ibi bikaba biri mu byatumye hashakwa uko aka gasuzuguro kavanwaho.


Prof.Shyaka Anastase uyobora RGB, avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, buri rwego rwose rw’ubuzima mu Rwanda rwari rufite ibibazo, Abanywanda ubwabo bakaba ari bo ngo bagombaga kwishakamo ibisubizo.

Uyu muyobozi yabivuze ubwo yatangizaga ibiganiro bihuriweho n’inzego zitandukanye, aho barebera hamwe uko Abanyarwanda ubwabo bishatsemo ibisubizo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, inyungu byatanze ku gihugu ariko hakanarebwa niba koko nta gikenewe mu kongeramo ingufu ngo izo ngamba Abanyarwanda batangije zirusheho gutanga umusaruro.

Zimwe mu ngero zigaragazwa ko Abanyarwanda ubwabo bitangirije kandi zigatanga umusanzuro zirimo Inkiko Gacaca, gahunda ya Girinka, Abunzi, Umushyikirano, Umuganda, gahunda ya Ndi Umunyarwanda n’izindi.

Prof. Shyaka avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, u Rwanda rwari igihugu aho buri wese yabonaga ko ntaho kigana, gusa ngo Abanyarwanda ubwabo kubera kwanga agasuzuguro no kugira ubuyobozi bwiza buyobowe na Perezida Kagame, bishatsemo ibisubizo kandi bitanga umusaruro.

Yagize ati “Impamvu nyamukuru yo kwishakamo ibisubizo byari ukubera ubushake bwo kugira ngo muri iki gihugu haze impinduka nziza, n’ubwo igihugu cyari igikenye ariko igihugu cyifuzaga ko Abanyarwanda bava munsi y’umurongo w’ubukene, abantu bagatera imbere igihugu ntigikomeze kuba insina ngufi nk’uko bakundaga kubivuga, ikindi yari inyota yo kwigira, n’ubwo abantu bari abakene bumvaga badashaka guhora basuzugurika.”

Avuga ko gahunda yo gushyira hamwe amashyaka agakorera hamwe, ngo byari bigamije kureba uko adahora ahanganye, ahubwo ashyira hamwe ingufu agashaka ibisubizo by’Abanyarwanda.

Yunzemo ati “Burya cya gihe twavugaga ngo amashyaka yose afatanye, nyuma tukavuga ko tuzagendera kuri Politike y’ubwuzuzanye, twashakaga ko abantu aho kurwana ahubwo bafatanya.”

Agira ati “Nyuma ya Jenoside u Rwanda rwari rufite ibibazo bikomeye kandi mu ngeri zitandukanye, gusa icyo gihe rwagize abayobozi bashaka kurenga ayo mateka bagatanga icyerekezo cyiza ku banyarwanda bose, no kureba ko ibyo bibazo byari bihari bikemurwa.

RGB ivuga ko ubu buryo bw’Abanyarwanda bwo kwishakamo ibisubizo, bufitanye isano cyane n’imiyoborere ya Politiki y’iki gihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko ubuyobozi bwabonaga ko hari igikenewe gukorwa kandi mu maguru mashya, ibi kandi bigakorwa Abanyarwanda ubwabo babigizemo uruhare.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 06/06/2017
  • Hashize 7 years