Nyir’ibyago we…. Umukinnyi wa Film yahuye n’uruva gusenya nyuma yo gufatwa ari kwiba iPhones 9

  • admin
  • 26/11/2016
  • Hashize 7 years
Image

Nyuma y’uko Nollywood star, Seun Egbegbe afatiwe, agakubitwa akanafungwa azira kwiba Iphones I Logos, abacuruzi bo mu isoko ricuruza mudasobwa bongereye umunyu mu gikomere ubwo bavugaga ko na bo yigeze kubiba.

Uyu mugoba uzwiho kuba Producer wa Yoruba, yahoze ari umukunzi waToyin Aimakhu, undi mukinnyi wo muri Nollywood. Ku wakabiri w’icyi cyumweru ni bwo yafashwe agerageza kwiba iPhones icyenda zose azikuye mu bubiko bwazo mu isoko ry’I Logos. Kugeza n’ubu aracyari mu maboko ya Police.


Seun Egbegbe yarafashwe, arakubitwa aranafungwa azira kwiba Iphones I Logos

Umucuruzi wagurishaga izi iPhones, Segun Akinola, yavugiye imbere y’ibitangazamakuru ku wa Gatatu w’icyi cyumweru ko uyu Egbegbe bizwi muri karitsiye yose ko ari igisambo. Yagize ati: “ntitwirengagije icyo ari cyo. N’ubwo urukiko ari rwo ruzamuhamya icyaha, ariko si ubwa mbere.” Uwitwa Akinola we yagize ati: “Egbegbe yigeze n’ubundi gukaragara mu bintu nk’ibi ariko ntibijye hanze cyane, nta n’ingaruka byamugiraho. Ariko kuri iyi nshuro ho?…”

Yanditswe na Lucky Van Rukundo/Muhabura.rw

  • admin
  • 26/11/2016
  • Hashize 7 years