Nyirakabanza Pascasie Amaze imyaka 20 atawe n’ umugabo we kubera uburwayi

  • admin
  • 07/09/2016
  • Hashize 8 years
Image

Nyirakabanza Pascasie imyaka 45 y’amavuko utuye mu mudugudu wa Budasubira, mu murenge wa Shingiro, akarere ka Musanze amaze imyaka 20 mu bwingunge nyuma yo gutabwa n’umugabo kubera uburwayi budasanzwe bwamufashe ku mazuru bukajyana n’umunwa k’uburyo iyo umurebye ugirango ni ibintu byamufasheho bimeze nk’indabyo.

Uyu mugore aba mu nzu wenyine kuko umugabo bashakanye yahise amuta yishakira undi akimara kubona afashwe n’ubwo burwayi na nyirubwite atarasobanukirwa ndetse akaba atanafite icyizere cyo kubumenya mu gihe atabonye ubufasha budasanzwe, cyane ko we ubwe atishoboye.

Atuye mu nzu ishaje nayo ihomesheje amase, kuri ubu yashyizwe mu cyiciro cya gatatu cy’ubudehe nubwo ubuyobozi bw’umurenge bwemeza ko bugiye gukurikirana ikibazo cye; yizera ko aramutse abonye umugiraneza umufasha akavurwa yakira agasa n’abandi.

Nyirakabanza yagize ati “Ubu maze imyaka igera kuri 20 ariko nta muganga n’umwe wari wambwira icyo ndwaye, mba muri iyi nzu njyenyine ndya ari uko mbonye umugiraneza akampa udufaranga nkaguramo ibintunga , nsishoboye kujya k’umugezi, umugiraneza iyo abonye bishoboka ampa amazi…”

Yakomeje agira ati “Mbabajwe no kuba n’ubuyobozi bwarantereranye kugeza ubwo bunshyira mu kiciro cya gatatu none nkaba nta bwisungane mu kwivuza ngira.”

Umugabo yamutaye amaze kubyara abana bane none kugeza ubu bakaba barashatse abandi bakigira mu mahanga; ibi ngo biri mu bimwongerera imibereho mibi kuko iyo abo bana baza kuba bamuri hafi bari kumurengera.

Rutagarama umwe mu baturanyi ba Nyirakabanza yagize ati “Rwose na twe dufite ikibazo cyo kuba uyu mukecuru umunsi umwe azapfira muri iyi nzu. Nawe se umuntu utabasha kwikorera, nta hinge, ntace inshuro, urumva atari uwo gufashwa?”

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’umurenge wa Shingiro Iyamuremye Aimable yashimangiye ko Nyirakabanza ari mu batishoboye ndetse ari no mu bahabwa inkunga y’ingoboka nk’anandi bageze mu za bukuru batishoboye.

Yagize ati “Ikibazo cye cyo kuba arwaye turakizi, ubu tugiye gukomeza dukore ubuvugizi turebe ko yavurwa. Ku byerekeye no kuba yarashyizwe mu cyiro adakwiye, tugiye kubiganiraho na njyanama y’umurenge turebe koko niba harabayeho kumurenganya bikosorwe.”

Uyu muyobozi yakomeje ahamya ko bagiye gukora ibishoboka byose ibibazo by’uyu mugore bigakemuka mu maguru mashya.

Nyirakabanza Pascasie Amaze imyaka 20 atawe n’ umugabo we kubera uburwayi
Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 07/09/2016
  • Hashize 8 years