Nyirabasare wo kuri Base waririmbwe n’Impara yitabye Imana

  • admin
  • 04/05/2018
  • Hashize 6 years
Image

Ayirwanda wari uzwi nka Nyirabasare wo kuri Base wamenyekanye cyane aho yaririmbwe n’itsinda nyarwanda Orchestre Impara utuye mu Kagari ka Rutonde mu Murenge wa Shyorongi mu Kagari ka Rulindo yitabye Imana azize uburwayi.

Urupfu rwa Nyirabasare wo kuri Base rwamenyekanye ku mugoroba wo ku itariki ya 3 Gicurasi 2018, binyuze mu butumwa bwatanzwe n’abakozi b’Umurenge wa Shyorongi bamwitagaho umunsi ku munsi kuko atari yishoboye.

Amazina ye bwite ni Ayirwanda Monique yari mu kigero cy’imyaka isaga 90, akaba yaramenyekanye cyane mu ndirimbo yaririmbwe na Orchestre Impala yavugaga ngo ‘Nyirabasare wo kuri Base wahetse umwana mu ngutiya’.

Yari atuye mu Mudugudu wa Rweya mu Kagari ka Rutonde mu Murenge wa Shyorongi, aho yari amaze imyaka 45 nyuma yo kwimuka kuri Base aho yari azwi cyane ndetse banamwitirira.

Kayiranga Emmanuel,Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo yatangaje ko Nyirabasare yazize uburwayi.

Kayiranga Emmanuel yagize ati “Nyirabasare yapfuye ejo azize uburwayi. Yari ashaje cyane afite imyaka irenga 90. Yafashwaga n’akarere mu buzima bwa buri munsi kuko nta muryango yagiraga kandi akaba atari yishoboye.”

Mu mwaka wa 2016 ubwo yakoranye ikiganiro n’itangazamakuru , Nyirabasare yavuze ko ari we Nyirabasare w’ukuri waririmbwe n’Impala.

Nyirabasare ati “Nabonye Imana inkura mu rugo […] mva mu rugo kandi nari mpetse n’umwana, umwana ntacyo yabaye […] Navuye mu rugo meze nk’ikinyugunyugu, kandi ndara mu ishyamba. Naraye mu ishyamba ndi kugenda mbona umwana ntacyo abaye, abantu mu gitondo baza kunshaka […] ni uko bantarura mu ishyamba.”

Icyo gihe Nyirabasare yakomeje avuga ko iyo bari kumuririmba ngo yumva afite ubwoba buvanze n’isoni. Ati “Numva mfite ubwoba ko bari kundirimba.”

Umwe mu baturanyi ba Nyirabasare witwa Mukamfizi Afida, yavuze ko uyu mukecuru yafashwaga na Leta ndetse n’abaturanyi kuko nta muntu wo mu Muryango we yagiraga.

Mu ndirimbo yaririmbwemo harimo agace kavuga ko Nyirabasare wo kuri Base yahetse umwana mu ngutiya kandi ngo umugabo yari mwarimu n’ibindi……………
Chief Editor

  • admin
  • 04/05/2018
  • Hashize 6 years