Nyina wa Paul Pogba yagizwe ambasaderi w’umupira w’amaguru mu kiciro cy’abari n’abategarugori

  • admin
  • 05/01/2019
  • Hashize 5 years

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Guinée (Feguifoot) ryashyizeho nyina wa Paul Pogba ngo abe ambasaderi w’umupira w’amaguru w’abari n’abategarugori.

Itorwa rya Yeo Moriba ryaje nyuma y’inama n’umuyobozi wa Feguifoot, Mamadou Antonio Souare.

Souare afite ikizere ko Paul Pogba na benenyina babiri b’impanga, ko bazafasha umubyeyi wabo agakora neza icyo gikorwa, mu gihe ishyirahamwe ryifuza kugeza ku yindi ntera umupira w’amaguru mu bari n’abategarugori.

Moriba, yigeze gukina mu ikipe y’igihugu y’abakobwa, yavuze ko ashimishijwe n’uwo mwanya mushya ahawe.

Uyu mugore yashyize ubutumwa ku rubuga rwa Feguifoot buggira buti “Nishimiye ibyo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru rya Guinée n’uwuriyoboye bakoze.”

Yeo Moriba yabyariye Florentin na Mathias mu gihugu cya Guinée, mbere y’uko ajya mu Bufaransa aho Paul Pogba yavukiye.

Bakuru ba Paul Pogba bakina mu ikipe y’igihugu ya Guinée, Syli, mu gihe uwo mukinnyi wo hagati muri Manchester United amaze gutsindira igikombe cy’isi mu kiciro cy’abatarengeje imyaka 20 ’U-20’ n’icy’abakuze akinira ikipe y’Ubufaransa Les Blues.

Naho umukinnyi w’inyuma Florentin yakiniraga ikipe yo mu gihugu cya Turquie, Genclerbirligi, mu gihe umukinnyi w’imbere, Mathias akinira ikipe ya Tours yo mu Bufaransa.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/01/2019
  • Hashize 5 years