Nyaruguru:Abantu bitwaje intwaro bagabye igitero ku murenge wa Nyabimata batwika imodoka ya Gitifu ndetse n’icumbi rye

  • admin
  • 20/06/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abantu bitwaje intwaro zirimo n’imbunda bateye mu Murenge wa Nyabimata akagali ka Nyabimata Umudugudu wa Rwerere mu ijoro ryakeye bica abantu babili, bakomeretsa abantu benshi barimo na Gitifu w’uyu murenge Nsengiyumva Vincent barashe ku ijosi ariko by’amahirwe ntiyapfa ndetse banatwika imodoka ye.

Amakuru yamenyekanye muri iki gitondo ni uko aba bantu bikekwa ko banashimuse bamwe mu bantu kugeza ubu baburiwe irengero barimo abari barinze Umurenge ndetse na SACCO. Bakaba banateye kuri santeri y’ubucuruzi ya Rumenero bakahasahura zimwe muri butike z’ubucuruzi zihari.

Kayitesi Collette,Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije Ushinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, yabwiye Muhabura.rw ko ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi byabaye hagati mu ijoro, ndetse ko ubu iperereza ryatangijwe n’inzego zibishinzwe.

Kayitesi ati “ Byabaye hagati ya saa tanu n’igice na saa sita z’ijoro. Hapfuye abaturage babiri babasanze mu ngo zabo. Imodoka ya Gitifu yatwitswe, batwaye imashini muri Sacco gusa nta mafaranga bakuyemo. Gitifu we yakomeretse bamurashe ubu ari kwa muganga.”

Aba bagizi banabi,batwitse imodoka ya Gitifu w’Umurenge ndetse n’icumbi yabagamo, batwika moto ya Havugimana bakunda kwita Nyangenzi ndetse uyu we bikaba bivugwa ko banamushimuse.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano n’ubuyobozi bikorera mu Karere ka Nyaruguru avuga ko kugeza ubu hataramenyekana impamvu y’iki gitero, umubare w’abari bakirimo, irengero ry’aba bantu bateye ndetse n’abo bashimuse. Abagize uruhare muri iki gitero bakaba bagishakishwa.

Amakuru akaba avuga ko abateye baturutse mu ishyamba riri ku mupaka bakambukira mu cyayi bagahingukira ku murenge. Nyuma mu guhunga bakaba basubiye iyo bari baje baturuka i Burundi hamwe n’abantu bashimuse nabo umubare wabo ubu ukaba utaramenyekana.

Kuri ubu biracyekwa ko ababa bihishe inyuma y’iki gitero ari abaturutse mu gihugu cy’i Burundi kuko uyu murenge uhana imbi n’icyo gihugu n’ubwo bitaremezwa neza.


Iyi ni imodoka ya Gitifu yatwitswe
Iyi nayo ni moto yari iri ku murenge nayo yatwitswe nayo irakongoka

Muhabura.rw

  • admin
  • 20/06/2018
  • Hashize 6 years