Nyaruguru:Abakozi bagera kuri 11 mu nzego za Leta birukanwe mu mirimo yabo

  • admin
  • 10/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abakozi mu karere ka Nyaruguru bagera kuri 11 bagizwe n’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari n’abandi batandukanye birukanwe abandi basezera ku kazi ku mpamvu bise izabo bwite.

Amakuru y’iyirukanwa ry’aba bayobozi avuga ko abenshi muri bo birukanwe na Komite Nyobozi y’Akarere ka Nyaruguru bahorwa imyitwarire mibi abandi basezera ku mpamvu bise izabo bwite.

Habitegeko François,Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, yavuze ko nta we birukanye ahubwo basezeye ku mpamvu zabo bwite.

Ati “Hari abo nabonye bahagaritse akazi ariko ntabwo ari twe twabahagaritse. Hari abasezeye ku mpamvu zabo bwite harimo n’abakora ku mashuri, ibyo ni ibisanzwe.”

Gusa Umwe mu birukanwe yihishuye ko yamenyeshejwe ko yirukanwe kubera imyitwarire ye mibi n’ubwo atabashije kuyisobanura.

Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge mu Karere ka Nyaruguru bafite abakozi birukanwe n’abasezeye basabwe gukurikirana ko hakorwa ihererekanyabubasha.

Ku rutonde rw’abatakiri abakozi mu Karere ka Nyaruguru hagaragaraho,Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari twa Cyuna, Raranzige, Rugogwe na Coko.

Hari kandi umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Murenge wa Kivu, umubitsi w’impapurompamo z’ubutaka mu Murenge wa Busanze n’umukozi wungirije ushizwe iterambere (SEDO) mu Kagari ka Mukunge.

Iyi nkunduro yo kwirukanwa yageze no mu bigo by’amashuri aho mu birukanwe harimo umwarimu ku ishuri ribanza rya BETEL Ruramba,uwo ku rya Nyantanga,uwo kuri TVET Kibeho ndetse n’uwo ku Rwunge rw’Amashuri rwa BETEL .

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 10/03/2019
  • Hashize 5 years