Nyaruguru: Senateri Tito yibukije abayobozi batowe gushyira imbere inyungu z’umuturage

  • admin
  • 14/03/2016
  • Hashize 8 years

Senateri Tito Rutaremara yabwiye abatowe mu nzego z’ibanze kuva ku mudugudu kugeza ku karere ka Nyaruguru ko Politiki y’u Rwanda ishingiye ku nyungu z’umuturage.

Izi mpanuro yazibahereye mu nama mpuzabikorwa yahuje Inteko ishinga amategeko n’abayobozi b’Inzego z’ibanze barimo abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge n’utugari, inzego z’umutekano n’abagize inama Njyanama na Nyobozi y’Akarere ka Nyaruguru. Senateri Tito yashimiye abayobozi batowe abibutsa ko politiki y’u Rwanda ishingiye ku iterambere ry’umuturage. Yagize ati “Twishimiye guhura n’inzego zegereye abaturage kandi zikorera abaturage. Politiki yacu ishingiye ku iterambere ry’umuturage. Isuku ishingiye ku muturage, indyo igambiriye iterambere ry’umuturage n’ibindi byose kuva kuri A-Z byose ni mu nyungu z’umuturage, ntabwo igihugu cyatera imbere umuturage adateye imbere.”

Rutaremara yakomeje asaba abayobozi b’imidugudu by’umwihariko gukorana na komite zatowe bashishikariza abaturage gushyira mu bikorwa gahunda za leta zirimo isuku n’imirire myiza. Yagize ati “Turashima Leta yacu ko yadushyiriyeho umurongo mwiza, bityo rero murasabwa gukorana neza na komite zatowe ku rwego rw’umudugudu mushishikariza abaturage gukomeza kurangwa n’isuku, guhinga uturima tw’igikoni kugira ngo mukomeze guhashya imirire mibi, uko perezida yatekerereje akarere agaha ishwagara ni ko namwe buri wese akwiriye gushaka ibisubizo ku bibazo by’umudugudu we aho bikunaniye ukitabaza inzego zigukuriye.”

Senateri Muhongayire Christine yatangaje ko icyizere abaturage bagiriye abatowe gikomoka ku bunyangamugayo n’indangagaciro bababonyeho bityo bakaba biteze byinshi kuri bo. Ati “ Ubunyangamugayo n’izindi ndangagaciro abaturage bababonyeho ni byo byatumye babatora ngo mubayobore.Ubwo rero mukwiriye kutabatenguha mubagezaho ibikorwa byinshi byiza birimo guteza imbere isuku ku buryo burambye no kubashishikariza guhinga imbuto hirya no hino mu karere kacu kugira ngo tunoze imirire.” Bwana Habitegeho François , Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wongeye gutorerwa kuyobora aka karere yasabye abayobozi batowe kurushaho gukorana umurava kugira ngo imihigo izeswe n’umuturage abigizemo uruhare.

Yagize ati “Umuyobozi w’umudugudu akwiriye gukorana na komite z’inzego zitandukanye zo mu mudugudu ashishikariza abaturage kuzigama no kugura ubwisungane mu kwivuza kandi natwe tubemereye ubufatanye buhoraho,twahuye ngo tubereke za kirazira ndetse tunabereke ibyo mukwiriye gukora nk’inshingano zanyu kugira ngo umuturage agire imibereho myiza,muzagenzure ikaye y’imihigo y’umuryango maze mujye mubasura kenshi munabagira inama.”


Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 14/03/2016
  • Hashize 8 years