Nyaruguru ntibumva uburyo umuntu atemagura undi ntihagire umufata

  • admin
  • 04/12/2015
  • Hashize 8 years
Image

Abaturage bo mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru ntibumva uburyo umuntu atemagura undi agakomeza kwidegembya.

Ibi aba baturage babitangaza nyuma y’iminsi 15 umugore witwa Nyirahirwa Claudine atemaguye mu mutwe umuturanyiwe Guhururu Yasoni agahita ajyanwa mu bitaro bya Munini.

Umwe muri aba baturage yagize ati “Icyo tutumva ni ukuntu umuntu yatemaguwe, ubuyobozi buduhagarariye ntibukurikirane uwo muntu ngo bamukorere dosiye ahanwe, rwose ubu umugore aridegembya yibereye murugo”

Abaturage bemeza ko ibi biba, polisi yari ihari ndetse n’umuyobozi w’akarere ariko ngo ntacyo bakoze cyanejeje abaturage.

Abaturage bakuranwa amagambo bavuga ko uyu Nyirahirwa ngo n’ubundi ari umuntu udashobotse wigize nk’umuntu ufite ikibazo cyo mu mutwe.

Undi ati “Yaratuzengereje kandi n’uwo musaza yatemye yamuhoye ubusa ntacyo amutwaye. Ni umuntu w’umunyamahane ngo ushaka ko abantu bamutinya” .

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Umuyobozi w’akarere ka Nyaruguru Habitegeko Francois yavuze ko ngo ubutabera bugikora akazi kabwo.

Habitegeko yagize ati ” Ntekereza ko impamvu akurikiranwa ari murugo ari uko afite abana bato kandi ibyo nabyo biteganywa n’itegeko”

Icyakora avuga ko mu gihe ubutabera bwazamuhamya icyaha ngo agafungwa, abana be bashakirwa uko bahabwa uburenganzira bwabo.

Kuri iki kibazo kandi umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’amajyepfo CIP Hakizimana avuga ko ngo iperereza rikomeje gukorwa hakurikijwe amategeko.

Yagize ati “Ariko iperereza ryaratangiye, abatangabuhamya barabajijwe ariko icyo nzi cyo ni uko icyo cyaha cyahise gikurikiranwa hashingiwe ku buryo polisi ikora iperereza kandi ndizera ko ibizavamo bizamenyekana “

Src izuba

Yanditswe na Ubwanditsi muhabura.rw

  • admin
  • 04/12/2015
  • Hashize 8 years