Nyaruguru: Hafatiwe abasore batatu bakekwaho kwiba moto i Kigali bakajya kuyigurishayo

  • admin
  • 16/05/2016
  • Hashize 8 years
Image

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Nyaruguru ifatanyije n’abaturage b’akagari ka Nteko umurenge wa Busanze ku itariki ya 13 Gicurasi, yataye muri yombi abasore 3 bakekwaho kwiba moto i Kigali muri Nyamirambo, yo mu bwoko bwa TVS ifite Pulaki RD 042I.

Abo basore ni Ntibategereza Felicien w’imyaka 26, Gatete Jean Claude w’imyaka 23 na Byiringiro Desire w’imyaka 21 bakaba bari bibye iyo moto mu murenge wa Nyamirambo ku itariki ya 11 Gicurasi bafite umugambi wo kuyigurishiriza mu karere ka Nyaruguru. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo chief Inspector of Police (CIP) Andre Hakizimana, yagize ati:” Twamenye ko aba basore bakodesheje iyi moto n’umumotari bamubwira ko bagiye hafi aho i Nyamirambo, bahita bayijyana muri Nyaruguru aho bagiye kurara kwa Nyirakuru wa Byiringiro witwa Mukandutiye Annonciata. Kubera ko abaturage bazi ko uwinjiye mu mudugudu agomba kwiyandikisha mu ikayi y’umudugudu, uyu mukecuru yagiye kubaruza aba bashyitsi ba Byiringiro, anavuga ko bafite Moto.”

Yakomeje agira ati:”Uyu muyobozi w’umudugudu yahise ajya kwa Mukandutiye abaza aba basore ibyangombwa by’iyo moto barabibura, nibwo yahise abimenyesha Polisi, dutangira kubakoraho ipererereza, nyuma nibwo Byiringiro yemeye ko bayibye bakaza kuyishakira umuguzi muri Nyaruguru.” CIP Hakizimana yashimye iki gikorwa cya Mukandutiye cyo kumenyesha inzego z’ibanze abashyitsi bari mu rugo rwe. Ati ” Iyi ni nayo mpamvu duhora dukangurira abaturage kumenyesha abayobozi b’inzego z’ibanze abashyitsi babasuye cyangwa bantu batazi bari mu duce batuyemo kuko ntiwamenya ikibagenza.”

Kugeza ubu aba basore bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Busanze ndetse n’iyi moto niho iri, ariko nk’uko CIP Hakizimana yabivuze ikazasubizwa nyirayo witwa Akayezu Happy nk’uko ibyangombwa byayo bibigaragaza.

Yanditswe na Ubwanditsi/Muhabura.rw

  • admin
  • 16/05/2016
  • Hashize 8 years