Nyaruguru: Agoronome wakoraga mu cyayi yiyahuje umugozi wa supaneti

  • admin
  • 05/03/2020
  • Hashize 4 years
Image

Mu karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Munini umugabo witwa Harerimana Emmanuel wari Agronome w’icyayi yasanzwe mu nzu ye yimanitse mu mugozi ukozwe mu nzitiramubu.

Ibi byabaye kuwa gatatu mu Mudugudu wa Akarehe mu Kagari ka Ngarurira, umurenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha rw’Igihugu Marie Michelle Umuhoza yatangaje batangiye iperereza k’urupfu rwa Harerimana Emmanuel.

Yagize ati, “Nibyo koko ku munsi w’ejo kuwa gatatu tariki 04 werurwe 2020 uwitwa Harerima Emmanuel yasanzwe mu nzu ye yiyahuye”

Yakomeje avuga ko ubu iperereza ryatangiye ngo bamenye ikihishe inyuma y’urupfu rwe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Munini, Nkurunziza Afrodis, yavuze ko nta bibazo bari bazi afite uretse ubusinzi.

Ati “Yanywaga inzoga agasinda agasakuza bikagaragara ko atazishoboye; nta kindi kibazo tuzi yari afite cyangwa afitanye n’umugore we.”

Nkurunziza yavuze ko bamaze kwica urugi rw’icyumba yari yikingiranyemo basanze yasize yanditse urupapuro ‘asezera ku mugore n’abana be; asoza avuga ko nta muntu ari bubeshyere ko ahubwo ngo azize ibibazo by’ubusinzi kuko ngo yabonye imico y’ubusinzi bwe itakomeza kwihanganirwa’.

Fabrice Denis Nsengumuremyi MUHABURA.RW

  • admin
  • 05/03/2020
  • Hashize 4 years