Nyaruguru: Abaturage bari guhabwa urukingo rwa Covid-19 ikiciro cya kane

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/10/2021
  • Hashize 3 years
Image

Nk’uko biri muri gahunda ya Leta y’u Rwanda yo kwegereza abaturage inkingo, aka Karere karakangurira abaturage kujya kwingiza mu bigo Nderabuzima bibegereye.

Kuri iki Cyumweru, Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage Madamu Kayitesi Colette, yatangije igikorwa cyo gukingira abaturage COVID-19 mu Murenge wa Nyabimata kubari mu kigero cy’imyaka 18-45, kuko bibaha icyizere cyo gukomeza ibikorwa byabo by’iterambere.

Ati:” Twaje hano mu Murenge wa Nyabimata gutangiza igikorwa cy’ingirakamaro cyo  gukingira abaturage, ni ikiciro cya kane, ubu twabonye izindi nkigo zirenga gato 33000, by’umwihariko hano mu Murenge wa Nyabimata  haje inkingo zigera 1941, abaturage babyishimiye, turashimira Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwatekereje koherereza abaturage b’Akarere ka Nyaruguru inkingo kugira ngo nabo bagire ubuzima bwiza, ubu ikiciro tugezeho ni abantu bafite imyaka 18-45 ni ikiciro cy’abantu bagifite imbaraga zo gukora, birabafasha gukomeza imirimo yabo, ikindi tubibutsa ni uko kubakingira bidakuraho ingamba zisanzwe zo kwirinda Covid-19 .

Mukashema Claudine wo mu Murege wa Nyabimata wahawe urukingo bwa mbere, avuga ko nyuma yo kuruhabwa nta kibazo yigeze yumva kidasanzwe rwamuteye.

Ati:”Abantu ntibatinye kwikingiza kuko urukingo ntakibazo na kimwe rutera, twamaze kumenya ko rudufasha guhangana n’indwara ya COVID-19 kuko wanduye ariko ukingiye ntiwaremba kimwe n’utarakingiwe, ukingiye ntazahara ariko udakingiye arazahara akaba yahaburira n’ubuzima”.

Mukaniyigira Joseline ufite akabari mu Murenge wa Nyabimata, avuga ko n’ubwo hashize iminsi mike bamufunguriye ariko yacuruzaga afite ubwoba bw’uko byagenda yanduye kuko ahura n’abantu benshi.

Ati:”Hashize iminsi mike bamfunguriye, ariko nabaga mfite ubwoba bwo gucuruza kuko mpura n’abantu benshi kandi ntarabona urukingo, ubu ndishimye, niyo nagira ibyago byo kwandura Covid-19 ariko ntabwo naremba, nizeye ko nakira, ndashimira Perezida Paul Kagame watwoherereje inkingo”

Ndashishikariza n’abandi bataraza kwikingiza kuza bagahabwa urukingo, nta kibazo umuntu urutewe agira ni ibisanzwe, biradufasha kongera gusubira mu mirimo yacu twiteze imbere, turakomeza kwirinda kuko n’ubwo dukingiye ariko ntibyatuma tutandura.

  • Ubwanditsi Muhabura
  • 11/10/2021
  • Hashize 3 years