Nyarugenge:MIDIMAR yatabaye imfungwa n’abagororwa baburiye ibyabo mu nkongi yibasiye Gereza

  • admin
  • 27/12/2016
  • Hashize 7 years
Image

MIDIMAR yatabaye imfungwa n’abagororwa baburiye ibyabo mu nkongi yibasiye Gereza ya Nyarugenge kuri Noheli.

yatikitiyemo bimwe mu bikoresho nk’ibiryamirwa n’imyenda y’abacumbikiwe mu byumbabibamo abagera ku 171,Nyuma y’uku gushya Minisiteri y’Imicungire y’Ibiza n’Impunzi, yatanze ibikoresho kuri abo bagororwa.

Imfungwa n’abagororwa bashimiye leta ubutabazi bwihuse yabageneye. Hatanzwe nk’ibiringiti, indobo, n’ibindi nkenerwa by’ibanze. bIfite agaciro gakabakaba miliyoni 4.5

Ubwo iyinkongi y’umuriro yabaga ACP Baptiste Seminega Jean ushinzwe ubutabazi no guhangana n’inkongi yari yatangaje ko batabajwe bagatabara byihuse, hataragira ibintu byinshi byangirika .

Naho Minisitiri Busingye Johnston ufite mu nshingano urwego rushinzwe imfungwa n’amagereza, yari yatangaje ko muri iyi nkongi bagishakisha icyayiteye nta muntu yahitanye.

Yari vuze ko Umugororwa umwe ariwe wakomerekeye bikomeye muri iyi nkongi, abandi babiri bakomeretse byoroheje barimo gufashwa guhunga inkongi. kandi ko bagiye gukora ibishoboka byose bagasubiza ibintu mu buryo, ubuzima bugakomeza muri gerega.

Iyi nkongi yangije ibintu bitandukanye birimo ibikoresho abagororwa bifashisha mu buzima busanzwe, birimo iby’isuku n’ibiryamirwa. iyi gereza yari yahiye kugicamunsi cya Noheli, kuwa 25 Ukuboza.



inkongi yangije ibintu bitandukanye birimo ibikoresho abagororwa bifashisha mu buzima busanzwe

Yanditswe na Muhabura.rw

  • admin
  • 27/12/2016
  • Hashize 7 years