Nyarugenge:Hagaragaye umurambo w’umusore warerembaga mu mugezi wa Nyabugogo [REBA AMAFOTO]

  • admin
  • 10/06/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu mugezi wa Nyabugogo mu Kagari ka Nyamweru mu Murenge wa Kanyinya,hagaragaye Umurambo w’umusore ureremba mu mazi.Uwo musore ari mu kigero cy’imyaka iri hagati ya 25 na 30 Akarere ka Nyarugenge.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019, nibwo umurambo w’uyu musore wari wambaye agapira k’umukara n’agakabutura gato bakunze kwita mucikopa wagaragaye mu mugezi wa Nyabugogo ahazwi nka Yanze.

Bamwe mu batuye muri aka gace baganiriye n’umunyamakuru bavuze ko uyu musore amaze igihe yishwe kuko umurambo we wari watangiye gushanguka.

Aba batuye aha kandi bemeje ko uyu musore atari uwo muri aka gace kuko n’ishusho ye ari bwo bwa mbere bari bayibonye mu maso yabo.

Umwe muri bo witwa Byukusenge Emmanuel yagize ati “ Ntabwo twari tumuzi nibwo twari tukimubona, ashobora kuba atari uwo muri ibi bice.”

Uwitwa Murego Donald avuga ko uyu murambo bawubonye ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice za mu gitondo.

Murego ati “ Wabonetse hagati ya saa kumi n’ebyiri n’igice. Ni abagenzi bari hakurya bamubonye agaragara igice kimwe noneho bamaze kubivuga natwe twahise tujyayo duhamagara polisi.



CIP Marie Umutesi Goretti,Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali yavuze ko bagiye gutanga amatangazo yo kurangisha kugira ngo bamenye umuryango wa nyakwigendera n’imyirondoro ye.

Ati “Ntabwo twari twamenya uwo ari we kuko umurambo wari wamaze kwangirika kandi nta byangombwa yari afite.”

Gusa bemeza ko uyu murambo nta gikomere na kimwe wari ufite byibura ngo hakekwe ko haba hari uwamugiriye nabi akamujugunya muri uwo mugezi.

Umurambo wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma ry’icyishe uwo muntu.





Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 10/06/2019
  • Hashize 5 years