Nyarugenge:Habonetse imibiri itatu y’abantu bicyekwa ko bishwe muri Jenoside

  • admin
  • 04/03/2019
  • Hashize 5 years
Image

Mu murenge wa Mageragere mu kagari ka Mataba mu mudugudu wa Burema,habonetse imibiri itatu y’abantu bicyekwa ko bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Murangwa Jean Bosco, uhagarariye IBUKA mu murenge wa Mageragere yabwiye umunyamakuru ko iyo mibiri yabonetse ahantu bacukuraga itaka ryo kubumbaga amatafari.

Amakuru atangazwa n’umwe mu baturage bo mu kagali ka Mataba, avuga ko imibiri yabonetse ku wa kane tariki 28 Gashyantare, ariko bageze ku wa gatandatu tariki 2 Werurwe 2019 bagishakisha kuko bigaragara ko hashobora kuba harimo n’abandi.

Uwo muturage yanavuze andi ko aho babonye iyo mibiri, ari ahantu ubona ko atari harehare kuko hari n’umubiri basanze uriho imizi y’insina, bikaba bitumvikana ukuntu abantu bahatuye kuva mbere ya Jenoside batari bafite amakuru ko mu masambu yabo harimo imibiri y’abantu bishwe.

Murangwa ukuriye IBUKA mu murenge wa Mageragere, avuga ko mu murenge wa Mageragere, by’umwihariko mu kagari ka Mataba hari abaturage bazwiho guhishirana no guceceka iyo babajijwe amakuru arebana n’abishwe muri Jenoside.

Murangwa yakomeje avuga kandi ko kuwa kabiri tariki 05 Werurwe 2019, muri uyu murenge hazabera inteko y’abaturage ikibazo gishyirwe mu ruhame, barebe ko hari umuturage waba ufite amakuru kuri iyo mibiri, nibakomeza guceceka hiyambazwe inzego zishinzwe umutekano n’iperereza.

Chief Editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 04/03/2019
  • Hashize 5 years