Nyarugenge: Umukobwa yiyahuye kubera umukunzi we wamwanze

  • admin
  • 21/11/2018
  • Hashize 5 years
Image

Umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko witwa Mugabekazi Patricie wari utuye mu Kagari ka Rwampara mu Murenge wa Nyarugenge, yiyahuye ku mpamvu bikekwa ko ari ukubera umukunzi we amwanze.

Uyu mukobwa wari urangije amashuri yisumbuye yiyahuye ku wa Mbere tariki 19 Ugushyingo

Mugabekazi yiyahuje umuti wica imbeba, nyuma yo gusanga umukunzi we uzwi ku zina rya Fils usanzwe utanga amafirimi ku muhanda bamwe bazwi nka ba dije yasohokanye n’undi mukobwa mu kabari.

Uyu musore ngo yahise abwira Mugabekazi ko atakimukunda ndetse atagikeneye no kumureba ahita amucuma yitura hasi nta n’ukumuramira nk’umukunzi we.

Nyakwigendera bakimara kumubenga ngo yaratashye afata ikaye yandikira umusore mu mukono utari woroshye gusemeka nk’uko rwasomwe na nyirakuru rwagiraga ruti“Twakoranye byinshi bishimishije, umva rwose Fils ndarambiwe guhora umbabaza, nagusabye imbabazi kenshi, dukundanye igihe kinini none ndabirambiwe urabeho’’.


Bikekwa ko Mugabekazi Patricie yiyahuye kubera ko umusore yamwanze

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Mbabazi Modeste yavuze ko iperereza ryatangiye kugira ngo hamenyekane icyatumye uyu mukobwa yiyahura.

Yagize ati “Amakuru twarayamenye, harimo hakurikiranwa niba ibivugwa ko yiyahuye kubera ko umuhungu bakundanaga yamwanze, ari byo.”

Yongeyeho ko bibaye ari byo ko uyu mukobwa yiyahuye kubera umukunzi we wamwanze, uwo musore nta cyaha yaba afite. Ngo yakigira ari uko bigaragaye ko yagize urundi ruhare mu gutuma yiyahura.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 21/11/2018
  • Hashize 5 years