Nyarugenge: Ubwoba Abamasayi batera abashinzwe umutekano nibwo butuma badafatwa nk’abazunguzayi ? [Reba Video na Amafoto]

  • admin
  • 12/02/2018
  • Hashize 6 years
Image

Abazunguzayi b’abanyarwanda nubwo baciwe mu mugi wa kigali ngo Abamasayi nti bakorwaho kandi nabo bigaragara ko ari abazunguzay i(Abacururiza bo mu muhanda) ariko igitangaje ni uko inzego z’umutekano zitinya kubafata cyangwa kubaca mu mugi ngo akenshi bitwaza ibikoresho bikomeretsa nk’inkota n’ibindi, biteguye kwitabara cyangwa ngo babarogesha nkuko abenshi ba bivuga . Ubu haribazwa niba abo bamasayi batabarwa nk’abazunguzayi.

kuba umujyi wa Kigali warakajije imikwabu idahagarara yo guca ubucuruzi bwo mu muhanda ku buryo kugeza ubu uwufashwe akora ubwo bucuruzi ahanwa by’intanga rugero aho bamwe bamburwa ibicuruzwa byabo bikajyanwa cyangwa bagacibwa amafaranga,ariko ngo abacuruzi b’abanyamahanga bitwa Abamasayi bo ntibakorwaho kuko inzego z’umutekano zibatinya ngo bashobora kubarogesha.

Muhabura.rw iganira na bamwe mu baturage, batangaza ko Abamasayi ntawabakoraho ngo kuko barogesha umupolisi ubafashe cyangwa bakaba bamutera inkota bitwaza ziba zihishwe bityo ibi bikaba aribyo bituma bidegembya mu mugi.

JPEG - 422.3 kb
abazunguzayi bacururiza imbere y’isoko rya Nyarugenge impande yaho taxi voiture ziparika

Umwe mubo twaganiliye witwa Salongo yagize ati“Urugero n’inkabazunguzayi bacururiza imbere y’isoko rya Nyarugenge impande yaho taxi voiture ziparika b’Abamasayi, ubwo twahageraga twasanze bacuruza ntabwoba bafite Polisi ibahagaze iruhande rwabo , za Dasso zibanyura iruhande. Ubwo twashakaga kubavugisha abatwara taxi voiture baratubwiye ngo reba bafite inkota ku itako, nimubavugisha byinshi bazabarogesha nta nzego z’umutekano zatinyuka bariya ba Masayi kuko ari abarozi”.

Ibi bivugwa n’abantu batandukanye,Ubuyobozi bwa Nyarugenge bwasobanuye ko abo Bamasayi nabo ari abazunguzayi ndetse bunavaga kuri ubu bwoba Abamasayi batera inzego z’umutekano.

JPEG - 228.7 kb
Umuyobozi w’Akarere ka Nyarugenge Kayisime Nzaramba

Muhabura.rw ivugana n’umuyobozi w’akarere ka Nyarugenge Madame Kansime Nzaramba yagize ati “Abamasayi nabo ni abazunguzayi ninayo mpamvu nabo tubakurikirana ngo bahagarike buriya bucuruzi bakorera mu muhanda kuko Leta ntawe ivangura ngo uyu ni muntu ki, ahubwo bose babyumve ko bibujijwe kuri buri muntu wese wakorera ubucuruzi ahatari mu isoko kuko nafatwa azahanwa nk’abandi bose nta kabuza”.

Akomeza agira ati”Ibyerekeranye n’uko baroga, ibyo ni ukubeshya kuko tujya tubafata ntibagire icyo bakora kandi gahunda yo kubafata ntabwo izahagarara kubera ko nabo ari abazunguzayi”.

Kuri ubu abazunguzayi b’Abanyarwanda bari bamaze gucika gukora ubucururiza bwo muhanda bamwe bagiye gukorera mu masoko
Kanda hano urebe video barimo kuzunguza nta bwoba bafite

JPEG - 422.3 kb
abazunguzayi bacururiza imbere y’isoko rya Nyarugenge impande yaho taxi voiture ziparika
JPEG - 353 kb
abazunguzayi bacururiza imbere y’isoko rya Nyarugenge impande yaho taxi voiture ziparika

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 12/02/2018
  • Hashize 6 years