Nyarugenge – Mageragera- Kankuba : Abaturage baganuje bagenzi babo bashimira Perezida Kagame [REBA AMAFOTO]
Mu kwizihiza umuganura mu Karere ka Nyarugenge kuri uyu wa 2 Kanama 2024, By’umwihariko mu Murenge wa Magereagere akagari ka kankuba, abahatuye bifatanyije n’abayobozi kwishimira umusaruro wabonetse banaboneraho gusangira ibyiza bakesha Perezida Kagame.
Umwe mu baturage yashimiye Perezida Kagame wagaruye umuganura mu gihugu n’abaturage .Yagize Ati “Ndashimira cyane Perezida Kagame watugaruye ku muco wo gusangira, abejeje bakaganuza abatarabibonye kuko ibihe bidahira bose, buri wese akagira icyo asangira n’abandi nkanashimira abaturage banganuje. Ni umunezero mwinshi pe! Ni n’igihango gikomeye tuba tugiranye nkuko twagitojwe na Perezida Kagame.”
Umuyobozi wa kagali ka kankuba Bwana Munyanziza Silyvestre yabwiye MUHABURA.RW ko muri rusange umusaruro wabonetse ari mwinshi ,ashimira by’umwihariko abaturage b’Umurenge wa Mageregere ndetse na b’akagali kaka nkuba kuba imbaraga bongereye bakeza bishimishije cyane
Yagize Ati “Turabashishikariza kugira ibiryo, abana mu mashuri bakarya neza, mu miryango bakarya bagahaga, bakitabira gahunda yo guhinga ubutaka bwose ntihagire na hato hasigara hadahinze, kuko na bo bibonera umusaruro uturuka mu guhinga ubutaka bwose, gutera imbuto z’indobanure no gukoresha neza inyongeramusaruro umuturage akaba kw’isonga nkuko nyakubahwa Perezida Kagame ahora abidushishikariza .’’
Ubuyobozi buvuga ko kwishima kw’abaturage no gusangirira hamwe umusaruro w’ibihingwa binyuranye wabonetse byari ngombwa, nk’uko bari babyiyemeje. Inzira y’umuganura ni imwe muri 18 z’Ubwiru bw’u Rwanda kuva kuri Gihanga I Ngomijana wabaye umwami wa mbere w’u Rwanda.
Umunsi w’Umuganura utegurwa mu buryo bwihariye hibandwa ku mafunguro ya Kinyarwanda arimo umutsima w’amasaka, ibishyimbo n’imboga kenshi bifatirwa ku nkoko iriho urukoma.
Nyuma yo gufata iri funguro, benshi barenzaho icyo kunywa nk’amarwa cyangwa ikigage.
Inzira y’umuganura yakozwe kugeza ahagana mu 1920 ndetse abakoloni b’Ababiligi bageze mu Rwanda mu 1925, ni bwo bahise bakuraho umuganura.
Mu mwaka wa 2011 ni bwo ibirori by’Umuganura byongeye kwizihizwa. Icyo gihe byabereye i Nyanza mu Rukari.
Uretse abakuze, urubyiruko narwo ruvuga ko amateka y’Umuganura rukwiye kuyavomamo isoko y’Ubumwe bwarangaga abo hambere kugira ngo buzabafashe kubaka igihugu kizira amacakubiri.
Aba baturage bashima imbaraga ubuyobozi bwashyize mu kugarura Umuganura mu Banyarwanda kuko washushanyaga ubumwe bwabo.
Yanditswe na Ruhumuriza Richard