Nyarugenge : Abarimu 5 batawe muriyombi bazira gusambanya abanyeshuli

  • admin
  • 13/01/2020
  • Hashize 4 years

Mu Ishuri ryisumbuye rya ESSI Nyamirambo rizwi nko kwa Gaddafi, riherereye mu Karere ka Nyarugenge, umuyobozi ushinzwe uburezi n’ushinzwe amasomo n’abarimu 3 batawe muri yombi bakekwaho gusambanya abanyeshuri.

Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Umuhoza Marie Michelle, yatangaje ko aba barezi uko ari 5 bakurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana.

Ati “Bagiye bafatwa mu bihe bitandukanye ariko icyo bakurikiranyweho bakekwaho ni icyaha kimwe cyo gusambanya abana. Harimo ushinzwe uburezi n’ushinzwe imyitwarire bose bakoraga muri kiriya kigo imirimo itandukanye.”

Umuhoza avuga ko dosiye z’abo barezi zamaze gushyikirizwa ubushinjacyaha. Kugeza ubu hari abafungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Rwezamenyo, iya Nyarugenge ndetse n’iya Kicukiro.

Chief editor Muhabura.rw

  • admin
  • 13/01/2020
  • Hashize 4 years