Nyanza-Rubavu:Babagabo baheruka kwica abantu nabo barashwe barapfa ubwo bageragezaga gutoroka

  • admin
  • 01/09/2019
  • Hashize 5 years
Image

Abagabo babiri, umwe w’i Nyanza, uheruka gutema abantu batanu barimo abo mu muryango we n’abaturanyi, ndetse n’uw’i Rubavu wishe umugore babanaga amutemye, Amakuru aravuga ko aba bagabo bombi barashwe bagapfa ubwo bose bagerageza gucika.

Mu nkuru Muhabura.rw yabitangarije kuwa Gatanu y’Umugabo witwa Mahangayiko wo mu Murenge wa Nyamyumba, mu Karere ka Rubavu wishe umugore we, Uzamukunda amutemeye mu murima w’ibisheke, ariko byarangiye nawe yishwe arashwe ubwo yageragezaga gutoroka Polisi.

Amakuru agera kuri Muhabura.rw ni uko uyu Mahangayiko yarashwe saa 17:00 ubwo imodoka yari imuvanye aho yakoreye icyaha mu Murenge wa Nyamyumba bageze mu Murenge wa Rugerero arayisimbuka agira ngo acike.

Muri uku gushaka gucika,ngo yasimbutse imodoka anyuze mu maguru y’Umupolisi na we amwirukaho amurasa agira ngo ahagarare kuko yari ashotse mu kabande.Nyuma bahise bamufata ajyanwa kwa Muganga i Gisenyi aza kugwa mu nzira.

Uwa Nyanza Nawe yishwe agerageje gutoroka

Nyuma y’uko umugabo witwa Gisagara Innocent w’imyaka 32 y’amavuko wo mu Murenge wa Muyira mu Karere ka Nyanza, ku wa kane tariki 29 Kanama yishe umwana w’umuhungu w’imyaka 12 wa mushikiwe amutemye, ndetse na Mubyara we wari ugiye gutabara nawe akamwica, Usibye aba yishe ndetse anakomeretsa abantu batatu barimo abaturanyi be babiri na mushiki we yari yagambiriye kwica ariko aza kumucika.

Amakuru agera kuri Muhabura.rw uyu na we ni uko yarashwe ashaka gutoroka nyuma y’aho afashwe amaze kwica abantu babiri agakomeretsa batatu.Iraswa rye ryabaye mu gitondo cyo kuwa Gatandatu tariki 31 Kanama 2019 saa kumi n’ebyiri igihe abafungwa baba bajyanywe ku bwiherero.

Ibi bibaye nyuma y’uko hari abantu benshi bagiye batanga ibitekerezo ku nkuru Muhabura.rw iheruka gutangaza z’amarorerwa abo bagabo bakoze,aho bose bahurizaga k’ukuba uwishe umuntu nawe Imana yamuhanisha kubura ubuzima ariko byarangiye bashatse kwigira akaraha kajya he biha ibyo gutoroka bahaburira ubuzima.

Inkuru bifitanye isano:Nyanza:Umugabo yishe atemye mwishywa we na mubyara we nyuma yo yagushaka gutema mushiki we akamusiga
Rubavu:Umugabo yiciye umugore we mu murima w’ibisheke amukase ijosi

Chief editor/MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/09/2019
  • Hashize 5 years