Nyampinga Mutesi Jolly ari gukurikirana umusore wamwiyitiriye akiba abantu amafaranga

  • admin
  • 17/08/2016
  • Hashize 8 years
Image

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly ari gukurikirana mu nzego z’umutekano ikibazo cy’umusore utaramenyekana wamwiyitiriye akiba abantu amafaranga.

Miss Mutesi Jolly amaze iminsi ajya ku cyicaro cy’ubugenzacyaha bwa Polisi y’u Rwanda [CID] aho yatanze ikirego ngo bamufashe guta muri yombi umusore wamwiyitiriye agahuguza abantu amafaranga n’ibindi bikorwa by’ubutekamutwe yakoze mu izina rye.

Mu cyumweru gishize Mutesi Jolly n’itsinda rireberera inyungu ze bashyikirije ubugenzacyaha ikirego basaba ko Polisi y’u Rwanda yabafasha gushakisha umuntu urya amafaranga y’abaturage abyitirira uyu mukobwa ‘ibintu bavugako byambika isura mbi Nyampinga w’igihugu.’

Aganira n’ igihe, Ishimwe Dieudonné [umujyanama wa Miss Rwanda] yavuze ko bamaze igihe kigera ku cyumweru batanze ikirego mu bugenzacyaha ubu bakaba bategereje umwanzuro w’ibizava mu iperereza.

Yagize ati “Ikirego twamaze kugitanga, Polisi yatangiye kubikurikirana, badutumye ibimenyetso byerekana inzira anyuzamo ubwo bujura byose twabikusanyije ejo (kuwa Kane) tuzasubirayo tubijyanye.”

Uyu musore ushakishwa ngo yabanje gufungura konti ya Facebook mu mazina ya ‘Mutesi Jolly’ nyuma atangira kugirana ibiganiro n’abantu nyandiko ubundi akababwira imishinga mishya afite ndetse agasaba ko ababishoboye bamwoherereza amafaranga kugira ngo abone ubushobozi.

Ishimwe Dieudonné yavuze ko uyu muntu amaze kurya amafaranga y’abantu barenga batanu[abazwi], muri iyi minsi ngo abayamuha aba yababeshye ko yafunguye ihuriro ry’abanyamideli bityo ko ‘umuntu winjiramo agomba kwishyura 10,000frw abicishije kuri Mobile Money’.

Ati “Abantu benshi baduhamagaye batubwiye ko ari ibyo bya Agence y’abanyamideli abashukisha akabasaba ko bamwoherereza amafaranga, bayamuha kuri mobile money, banaduhaye nomero bayoherezaho,Ibyo byose turabishyikiriza polisi hanyuma ikorere iperereza neza.”

Nyampinga w’u Rwanda 2016, Mutesi Jolly ari gukurikirana mu nzego z’umutekano ikibazo cy’umusore utaramenyekana wamwiyitiriye akiba abantu amafaranga.

Miss Mutesi Jolly amaze iminsi ajya ku cyicaro cy’ubugenzacyaha bwa Polisi y’u Rwanda [CID] aho yatanze ikirego ngo bamufashe guta muri yombi umusore wamwiyitiriye agahuguza abantu amafaranga n’ibindi bikorwa by’ubutekamutwe yakoze mu izina rye.
Via:Igihe

Yanditswe na Muhabura.rw

  • admin
  • 17/08/2016
  • Hashize 8 years