Nyamasheke:Umusore yimwe amafaranga yari yemerewe no kwa sebukwe yurira igiti, maze ubukwe n’umukobwa wabo burasubikwa

  • admin
  • 01/09/2019
  • Hashize 5 years

Umusore witwa Nzeyimana Callixte wo mu murenge wa Bushenge ho mu karere ka Nyamasheke yuriye igiti ajya mu bushori shori nyuma yo kwimwa amafaranga angana n’ibihumbi magana atatu (300,000Rwf) yari yemerewe no kwa sebukwe kugirango asezerane n’umukobwa wabo.

Ibi byabaye ahagana saa tanu z’amanywa kuri uyu wa kuwa Kane tariki 29 Kanama 2019,aho uyu musore byari biteganyijwe ko asezerana ku murenge n’umukobwa witwa Murekatete Jeanine utuye nawe muri uwo murenge.

Umwe mu bari babaherekeje witwa Nduwimana Jean Marie wo mu muryango wa Callixte yahamirije Muhabura.rw ko ayo makuru ariyo rwose ko ibyo byabye.

Nduwimana ati “Ibyo rwose byabaye banga kumuha amafaranga bamwemereye kugirango asezerane maze yurira igiti yigumiramo maze ababwirako niba bashaka ko basezerana bafata ikofi bakayashyiramo maze barangiza bagashyiramo umugozi bakayajugunya hejuru mu giti agashyira akamanuka”.

Ayo mafaranga yayemerewe n’umuryango w’umukobwa bumvikana ko azayahabwa mbere yo kumanika akaboko asezerana ,batinda gato maze umusore yiyambaza ubushorishori bw’igiti.

Gusa abo ku ruhande rw’umukobwa ntawashatse kugira icyo atangaza ku byaranze ubwo bukwe.

Nkuko amakuru agera kuri Muhabura.rw akomeza avuga,nuko uwo musore yaburiwe

irengero,bityo bamwe bakibaza niba uwo muryango uzatanga ayo mafaranga hagategurwa indi tariki.

Umunyamakuru yashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Bushenge bubivugaho ntibyakunda.

Muri akarere gutanga amafaranga ku basore barongora abakobwa birahanze nubwo

ubuyobozi bw’akarere budahwema kurwanya iyo mico mibi ituruka mu gihugu cy’abaturanyi cya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Mu myaka ishize Umuyobozi w’ungirije w,Akarere ushinzwe imibereho myiza Mme Mukamana Claudette yatangije gahunda yise ’Isake Campain’ yari igamije guhwitura ababyeyi umuco mubi wari utangiye gukwirakwira mu mirenge imwe n’imwe y’akarere ka Nyamasheke aho umusore ryari nk’itegeko gusura umukobwa akamwakiriza isake bitaba ibyo ntazagaruke muri urwo rugo.

Uwo muco mubi nawo ugenda ucika muri iyo mirenge.

Denis Fabrice Nsengumuremyi/MUHABURA.RW

  • admin
  • 01/09/2019
  • Hashize 5 years