Nyamasheke:Umukecuru warokotse Jenoside yakorewe abatutsi yishwe n’abantu bataramenyekana

  • admin
  • 16/04/2019
  • Hashize 5 years
Image

Umukecuru warokotse Jenoside yakorewe abatutsi witwa Nyiranzaramyabera Specioza w’ imyaka 68 y’amavuko biracyekwa ko yishwe n’abantu bataramenyekana avuye mu nama ku murenge ku mugoroba wo kuri uyu Wambere tariki 15.

Nyakwigendera wari umukecuru w’umuhinzi yaguye mu kagari ka Kigarama , Umudugudu wa Gisagara mu karere ka Nyamasheke Intara y’ Iburengerazuba.

Amakuru y’urupfu rwa Nyiranzaramyabera yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Mata 2019.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Kanjongo Kimana Kanyogote Juvenal, yabwiye umunyamakuru ko nyuma yo kumenya amakuru y’ urupfu rwa Nyiranzaramyabera Specioza bahise bajya gukorana inama n’ abaturage.

Yagize ati “Ubu turi mu nama n’ abaturage…Yaguye mu kagari ka Kigarama Umudugudu wa Gisagara. Amakuru tukiri gukurikirana ni uko yishwe mu ijoro yari avuye kuri SACCO avuye kureba amafaranga ariya agenerwa abageze mu zaburu ya VUP.”

Gitifu yakomeje avuga ko Specioza ejo bari kumwe mu nama ku murenge y’ abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi. Uyu mukecuru yavuye mu nama ahitira kuri banki kubikuza amafaranga y’ inkunga ya VUP igenerwa abageze mu zabukuru.

Magingo aya ntabwo haramenyekana niba ubu bwicanyi bufitanye isano n’ ingengabitekerezo ya Jenoside cyangwa niba ari ubugizi bwa nabi busanzwe.

Umurambo wa Nyakwigendera Nyiranzaramyabera wajyanywe mu bitaro bya Kibogora kugira ngo ukorerwe isuzuma. Hari amakuru avuga ko ashobora kuba yakubiswe ikintu mu mutwe kuko ababonye umurambo bavuga ko yari yavuye amaraso menshi mu mutwe.

Uyu nyakwigendera Nyiranzaramyabera Specioza abana be n’ umugabo bose bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 16/04/2019
  • Hashize 5 years