Nyamasheke:Padiri Nambajimana yasezeye ku murimo we w’ubupadiri

  • admin
  • 05/12/2018
  • Hashize 5 years

Nyuma y’imyaka isaga itanu ahawe isakaramentu ry’Ubusaserdoti,Padiri Nambajimana Donatien, wakoreraga ubutumwa muri Paruwasi ya Nyamasheke muri Diyosezi ya Cyangugu, yasezeye ku murimo w’Ubupadiri ku mpamvu ziswe ize bwite.

Padiri Nambajimana uzwi ku izina rya Mushi yasezeye ku gicamunsi cy’ejo ku wa Kabiri tariki ya 4 Ukuboza 2018.

Umwe mu bapadiri babanye wifuje ko amazina ye atajya muri iyi nkuru, yemeje aya amakuru ariko avuga ko impamvu yatumye mugenzi we asezera batarayimenya.

Ati “Twahawe ubutumwa na Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyamasheke, atubwira ko mugenzi wacu yasezeye, atakiri ku murimo w’ubupadiri muri Kiliziya Gatolika kubera impamvu ze bwite”.

Yakomeje agira ati “Donatien twaganiraga nk’abihaye Imana ariko aho yakuye igitekerezo cyo kuva mu bupadiri sinahamenya kuko wabonaga afite umuhamagaro.’’

Nshimiyimana Alexis Padiri Mukuru wa Paruwasi ya Nyamasheke yirinze kugira icyo avuga kubivugwa ko Nambajimana yasezeye ku mirimo ye.

Ati “Ibyo sinjye ubitangaza mwabaza nyir’ubwite cyangwa Musenyeri wa Diyosezi ya Gikongoro.”

Gusa kugeza magingo aya Padiri Nambajimana ntabwo aratangaza neza icyatumye afata icyemezo cyo gusezera ku murimo w’Imana w’ubupadiri.

Yanditswe na Habarurema Djamali

  • admin
  • 05/12/2018
  • Hashize 5 years