Nyamasheke:Mu rugo rumwe abana 3 bose babyariye iwabo abandi bana 6

  • admin
  • 02/04/2019
  • Hashize 5 years

Mu rugo rw’iwabo wa Tuyisenge Clementine w’imyaka 19 atuye mu kagari ka Shara,umurenge wa Kagano ngo hari abana batatu bose babyariye mu rugo abana batandatu aho Tuyisenge ku giti cye afite abana babiri.

Magingo aya Tuyisenge afite umwana w’amezi 7 yabyaye afite imyaka 19, ukurikira undi w’imyaka ibiri yabyaye afite imyaka 17 bivuze.

Tuyisenge abana na mukuru we na we wabyariye iwabo abana babiri, ndetse na musaza we na we ufite abana babiri yabyaranye n’abakobwa barabamuzanira.

Ibi bivuze ko mu muryango wa Tuyisenge, harimo abana batatu n’abuzukuru batandatu, hamwe n’umubyeyi wa Tuyisenge (nyina).

Uyu Tuyisenge avuga ko buri wese ku giti cye mu muryango ashakisha ibimutunga n’abana be.

Uwamuteye inda y’umwana wa mbere, ni umusore wamushutse ubwo yari mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye, kuva ubwo ava mu ishuri.

Kubera imibereho mibi mu muryango, Tuyisenge yanze kurega uwamuteye inda kuko yamwizezaga ko azajya amufasha kurera umwana, ariko ngo ntiyigeze abikora na rimwe.

Uyu musore yaje kwishakira undi mugore, atererana Tuyisenge babyaranye umwana wa mbere, na n’ubu akaba ntacyo amufasha.

Tuyisenge yaje kubona undi mugabo wubatse ndetse ufite abandi bana, amusezeranya kujya amufasha kurera umwana we, ariko bakajya baryamana.Uyu mugabo yaje kumutera indi nda, ari na yo yavutsemo umwana Tuyisenge ahetse ubu.

Tuyisenge avuga ko uyu mugabo wamwizezaga kumufasha na we yahise abihagarika, ubu akaba ari we wirwanaho ngo arere abana be babiri.

Tuyisenge avuga ko ubuzima bwo kurera abana babiri bumugoye cyane, ku buryo ngo hari ubwo mu rugo barya inshuro imwe ku munsi.

Ati “Hari ubwo turya rimwe ku munsi, cyangwa se twebwe abakuru tukabyihorera ibibonetse tukabiharira abana.”

Ese kubyarira iwabo bibaha uburenganzira bwo kunanirana?

Aha mu Karere ka Nyamasheke hari ababyeyi bafite abana b’abakobwa babyariye iwabo, bavuga ko ababyariye iwabo batacyubaha ababyeyi.

Umubyeyi wa Tuyisenge ntitwabashije kumubona ngo tuganire na we ku mibanire ye n’abana be babyariye mu rugo.

Nyiransabimana Mediatrice, umwe mu babyeyi waganiriye na Kigali Today, na we atuye mu Kagari ka Shara, Umurenge wa Kagano, kandi afite umukobwa wabyariye mu rugo.

Nyiransabimana avuga ko abakobwa bamaze kubyarira iwabo bahinduka ibyigomeke, ntibabe bacyubaha ababyeyi.

Ati “Umwana wabyariye iwabo ntaba acyubaha. Yaba akubaha se uba umurusha iki! Aba yamaze kuba umugore nkawe, ibyo wari waramuhishe yarabibonye, urumva yakubaha ate?”

Uyu mubyeyi kandi yemeza ko hari n’abana b’abakobwa batinyuka ababyeyi babo bakabakubita, kubera ko bababuza gukomeza gukururana n’abasore.

Ati “Dore hepfo aha hari uwigeze kumukubita aramwica! Ngo yamukubise mu mutwe rimwe ahita agwa, kandi bapfuye kumubuza gutaha amajoro”.

Nyiransabimana kandi avuga ko ntako ababyeyi batagira ngo bahanure abana babo.

Ku rundi ruhande ariko, hari abana b’abakobwa babyariye iwabo bavuga ko ababyeyi na bo babafata nabi babaziza ko babyaye.

Mukamana Jeannette na we wabyariye iwabo, avuga ko hari ubwo umukobwa abyarira iwabo, ababyeyi bakamutoteza, bikaba byaviramo bamwe kwiheba.

Ati “Hari ubwo umukobwa abyara, bakamuca, bakamugenera inkono ya wenyine mbese bakakugira igicibwa mu muryango. Icyo gihe rero bishobora kukuviramo kwiheba nawe ugahinduka nk’inyamaswa”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Claudette Mukamana, avuga ko ubuyobozi bukangurira abakobwa babyariye mu miryango kwitwara neza, ariko bukanaganiriza ababyeyi uburyo bakwiye kubana neza n’abana babyariye mu ngo.

Ati “Hari ubwo dutumiza ababyeyi tukaganira na bo, ariko tukanaganira n’abana uburyo bakwiye kwitwara nyuma yo kubyara. Nk’ubu hari abo twagiriye inama basubira mu mashuri, hari abo twashishikarije kwishyira hamwe mu makoperative, ubu bayagiyemo barakora neza kandi imyitwarire yabo ni myiza”.

Nk’uko bigaragazwa n’imibare yo mu mwaka wa 2018,ngo mu Karere ka Nyamasheke habyaye abana 418, bari munsi y’imyaka 18.Mu gihugu hose, imibare igaragaza ko abana barenga ibihumbi 17 ari bo babyaye imburagihe bamwe bikabaviramo kureka ishuri ndetse n’ubuzima bwabo bukamera nabi.

Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW

  • admin
  • 02/04/2019
  • Hashize 5 years