Nyamasheke:Imodoka yarenze umuhanda irahirima abari bayirimo barakomereka
- 18/08/2019
- Hashize 5 years
Imodoka itwara abagenzi yarenze umuhanda ubwo yari igeze mu rugabano rw’Umurenge wa Kanjongo na Macuba muri Nyamasheke, biravugwa ko abarimo 18 bakomeretse nta witabye Imana.
Iyi mpanuka yabaye ahagana saa tanu n’igice z’amanywa kuri iki cyumweru tariki 18 Kanama aho abantu 18 bari muri iriya modoka batanu ari bo bakomeretse imutwe.
Umuyobozi w’ibitaro bya Kibogora,Dr Salatiel Kanyarukiko, yabwiye umunyamakuru ko bamuhamagaye ubwo yari mu kiliziya mu misa bamubwira iby’iyo mpanuka.
Ati “Abo bantu twabakiriye ku Bitaro. Hari abakomeretse cyane mu mutwe abandi barataka ahantu hatandukanye.”
Avuga ko amakuru bafite avuga iriya modoka ya Taxi Hiace yakoze impanuka iva i Rubavu yarekeza i Rusizi.
CP. Rafiki Mujiji,umuyobozi muri Police ushinzwe umutekano mu muhanda yabwiye umunyamakuru ko nta muntu waguye muri iriya mpanuka.
Ati “Turacyakurikirana amakuru, ntituramenya icyaba cyateye iriya mpanuka ariko turaza kubabwira.”
Gusa biravugwa ko harimo umuntu umwe muri bariya batanu bakomeretse mu mutwe waba witabye Imana.
Ni nyuma y’iminsi ibiri muri kariya gace habereye impanuka y’ikamyo itwara mazutu yahirimye irashya, umushoferi wari uyitwaye ahasiga ubuzima.
Niyomugabo Albert/MUHABURA.RW