Nyamasheke:Abasaga 380 baracyazahajwe n’uburwayi basigiwe na Jenoside
- 05/05/2016
- Hashize 8 years
Umuyobozi wa Ibuka Bagirishya JMV
Ubuyobozi bwa Ibuka mu karere ka Nyamasheke buravuga ko buhangayikishijwe bikomeye n’abarokotse Jenoside barenga 380 bafite uburwayi bukomeye magingo aya butarakira, bakaba basaba kuvurizwa mu bitaro bifite ubushobozi bwo kubitaho.
Ibuka ivuga ko abenshi muri abo badafite n’uwo baganyira buri munsi kuko basigaye bonyine, abandi ubukene bukabije buvanze n’ubwo bumuga bukabazahaza, bagahorana ihungabana ridakira.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, umuyobozi wa Ibuka mu karere ka Nyamasheke Bagirishya JMV, yavuze ko iki ari ikibazo gikomeye cyane badashobora guceceka, kuko ngo urebye ububabare babamo, buri wese yabatabariza.
Yakomeje avuga ko ibitaro bya Bushenge na Kibogora bivurizamo babona bidafite ubushobozi buhagije bwo kubitaho, abenshi bakaba bagerageza kuvurwa neza iyo ari mu cyumweru cyahariwe ingabo, ‘Army week’ kandi na cyo ngo ntigihoraho.
Yagize ati:“Bagizweho ingaruka zikomeye cyane na Jenoside yakorewe abatutsi kuko bamwe bagiye batemwa, abandi bagaterwa amacumu, n’izindi ntwaro zakoreshejwe.
Kandi kuba na FPR Inkotanyi itarahise igera ino byatumye abicanyi badukora ibyo bashaka, hakaba n’abafite ibikomere bitagaragara inyuma, nk’abafashwe ku ngufu, aba bose bagakomeza kuribwa cyane uko bwije n’uko bukeye kandi abeNshi batanishoboye.
Tukaba dusaba FARG n’Akarere ka Nyamasheke, kudufasha gushaka uburyo bwo kubavuriza mu bitaro bikomeye cyane, cyane cyane nk’ibya Kanombe, bakabaha amafaranga y’urugendo n’uburyo bwo kubaho muri ibyo bitaro, kugira ngo bareke gukomeza kubabazwa gutyo.”
Ikindi avuga gikunze kubabaza aba barwayi ngo ni uko hari igihe babwira abaganga ibibazo byabo bikajya hanze kandi batabishakaga, bakizera cyane gusa Army-week kuko yo ibagirira ibanga nk’uko babishaka.
Anavuga ko igihe bavurirwa ahantu bafite ubwisanzure bwo kuvuga ibikomere byose bafite, hari n’ibyo bagaragaza baba bahishe na byo bikavurwa.
Abafite ibi bibazo bari mu mirenge yose, ariko hari n’ahari benshi cyane kuko nk’umurenge wa Shangi wonyine wihariye abagera kuri 50, bikaba bituma n’ihungabana no kurushaho kwiheba byiyongera muri bo kubera n’ubukene bukabije baba barimo.
Ubwo hibukwaga Jenoside yakorewe abatutsi mu murenge wa Shangi, muri aka karere, umuyobozi wako Kamari Aimé Fabien yavuze ko iki kibazo kitagombye kunanirana igihe habayeho ubufatanye, kuko ari inshingano zabo kwita ku warokotse Jenoside wese ufite ibibazo byihariye.
Yagize ati:“Si ngombwa gutegereza iki gihe ngo ibibazo nk’ibi bigaragazwe kuko ari inshingano yacu twese kwita ku barokotse Jenoside bafite ibibazo byihariye, mukaba mugomba kuza tukabiganiraho, bikanozwa bakavurwa neza, kuko ndahamya neza ko nubwo ubushobozi ahandi bwabura, tutabwishakamo ngo tububure ariko abantu bacu bakavurwa.”
Yanditswe na Ubwanditsi/MUHABURA.RW